Abatowe mu nzego z’ibanze basabwe kurwanya ubujura

Amatora y’inzego z’ibanze yabaye tariki ya 8/2/2016, mu karere ka Gicumbi abayobozi batowe basabwe gufasha abaturage kurwanya ubujura buciye icyuho.

Ntihabose Donatien ubwo yari amaze gutora umuyobozi w’Umudugudu wa Gacurabwenge avuga ko icyo yifuza cyane kuri aba bayobozi bose batowe mu nzego z’ibanze cyane cyane abo mu kagari ka Gacurabwege mu murenge wa Byumba ko ari ukubafasha kurwanya abajuru basigaye batobora amazu bakiba.

Abaseseri b'itora babanje kurahira
Abaseseri b’itora babanje kurahira

Ati“ Nk’ubu aba bayobozi twitoreye bagomba kudufasha ikibazo cy’ubujura mu kagari ka Gacurabwenge” .

Harerimana Eric we avuga ko baherutse kumutoborera inzu baragenda biba ibikoresho byo mu gikoni ku buryo atigeze abona uburyo abasha guteka mu rugo rwe kubera ko nta gikoresho na kimwe yasigaranye.

Iki kibazo cyo gutobora amazu nawe akaba yasabye abayobozi batowe mu nzego z’ibanze kukigira icyabo bagafatanya kugira ngo babashe kumenya abakora ubwo bujura buciye icyuho kuko abona batagihagurukiye cyateza ingorane nyinshi mu baturage.

Abaturage bitabiriye amatora ari benshi
Abaturage bitabiriye amatora ari benshi

Sunday Emmanuel watorewe kuba umuyobozi w’Umudugudu wa Gacurabwenge atangaza ko kuba yagiriwe icyizere n’abaturage bakamutora 100% ari kimwe mu byamwongereye imbaraga zo gukomeza kuyobora neza dore ko yari amaze imyaka 3 ayobora uyu mudugudu.

Ku kibazo cy’ubujura Sunday avuga ko bakizi ariko bagiye kugifatira ingamba hamwe n’inzego zishinzwe umutekano zikorera muri aka karere.

Aha ariko avuga ko ingorane bakunze guhura nazo ari itegeko ryashyizweho rivuga ko umujura wibye ibintu bifite agaciro ka miliyoni 5 ari we ushyikirizwa ubutabera undi wibye ibiri munsi yayo mafaranga akajyanwa mu bunzi.

UImuybozi w'Umudugudu wa Gacurabwenge sunday Emmnuel yatowe 100%
UImuybozi w’Umudugudu wa Gacurabwenge sunday Emmnuel yatowe 100%

Kuba abajura batoboye amazu bajyanwa mu bunzi bagahita barekurwa bagataha asanga ari inzitizi zikomeye zituma ubujura budacika burundu ndetse aha akagira impungenge ko abaturage bazabigenderaho bakaba bakwihanira kuko babona ko uwabibye agenda atahanwe n’amategeko.

Sunday yijeje abaturage ubufatanye kuri iki kibazo ndetse abasaba ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we kandi bakajya batangira amakuru ku gihe kugira ngo babashe gukumira icyaha kitaraba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka