Kirehe: Ngo bazi inyungu zo gutora umuyobozi ushoboye

Abaturage bo mu murenge wa Kirehe basanga gutora umuyobozi ushoboye bifitanye isano n’iterambere,bakizera ko abayobozi bihitiyemo bazabageza kuri byinshi kuko babatoye babizeye.

Abenshi mu baturage bagaragaje ko batoranye ubushishozi mu guharanira iterambere rirambye kuko ngo umuyobozi mwiza afasha n’abaturage kugera kuri byinshi.

Babanje gusobanurirwa uko amatora akorwa
Babanje gusobanurirwa uko amatora akorwa

Nyirahumure wo mu kagari ka Gahama avuga ko bagiriye icyizere abayobozi bakurikije uko bifata mu mudugudu ngo ibyo bizazamura iterambere ryabo kuko iyo umuyobozi abaye mubi n’abaturage baba babi ngo niyo mpamvu bagize ubushishozi mbere yo guhitamo abayobozi.

Amatora yaranzwe n'ituze
Amatora yaranzwe n’ituze

Gahire Elias avuga ko adashobora gukora ikosa ryo gutora nabi ati“Umukuru w’igihugu nta cyo yatwimye yatugejeje kuri byinshi aduha inka umwana ntarwara bwaki none tugomba guhitamo abayobozi beza b’ingirakamaro bazamufasha kuyobora,ubu twatoye neza, muya Nyakubahwa byo bizaba akarusho tuzatora tubyina n’intsinzi”.

Yakomeje avuga ko yamenye ingaruka zo gutora nabi akaba ariyo mpamvu atakora ikosa ryo gutora umuyobozi udashoboye ati “mfite imyaka irenga 80kera hari ubwo watoraga umuyobozi ukurikije isano mufitanye,kuba muturanye musangira inzoga bituma badushyira mu icuraburindi,ubu iby’ikimenyane wapi,ntibizongera kubaho twarajijutse”.

Bavuga ko bitoreye ingirakamaro
Bavuga ko bitoreye ingirakamaro

Ryaratse Evariste watorewe kuyobora Umudugudu wa Muhweza Akagari ka Gahama asanga abaturage bamugiriye icyizere azabageza kuri byinshi.

Ati “Ubu ngiye kubabera umuvuguzi mwiza, nk’ubu Umudugudu wacu nturabona amashanyarazi kandi abandi barayafite nzabakorera ubuvugizi kandi ibyo bavuga ngo inzoga z’abagabo, umuti w’ikaramu kuri njye kirazira,nzajya mbashishikariza iterambere twahuriye mu migoroba y’ababyeyi”.

Gahire Elias ngo yakoze amatora menshi ngo ntakosa yakora ryo gukoresha ikimenyane
Gahire Elias ngo yakoze amatora menshi ngo ntakosa yakora ryo gukoresha ikimenyane

Kankundiye Dalie uhagarariye Komisiyo y’amatora mu kagari ka Gahama yashimye uburyo amatora yagenze ati“Igikorwa cyamatora cyagenze neza mu kagari ka Gahama, abaturage bitabiriye ari benshi kandi batora bishimye mu bwisanzure n’abatorwa bagira ubushake bwo kwiyamamaza baharanira kugeza abaturage mu iterambere igihugu kiganamo”.

Ngo bagiye bahitamo umuyobozi basanga azabageza kuri byinshi
Ngo bagiye bahitamo umuyobozi basanga azabageza kuri byinshi

Mu matora yo ku wa 08 Gashyantare 2016, hatowe abagize Komite Nyobozi y’Umudugudu,uhagarariye Umudugudu muri Njyanama y’Akagari,abagore babiri bavamo 30% bajya muri Njyanama y’Akagari, 7 bagize urugaga rw’abagore mu mudugudu no mu tugari n’abahagarariye inzego z’urubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka