Barasaba abayobozi b’imidugudu bashya kugendera kure ruswa

Abaturage barasaba abayobozi b’imidugudu bashya kuvugurura isura y’ubuyobozi bw’umudugudu yari imaze kumungwa na ruswa.

Byasabwe n’abo mu Kagari ka Cyasemakamba mu mu Murenge wa Kibungo ho mu Karere ka Ngoma nyuma yo kwitorera abayobozi b’imidugudu kuri uyu wa 08 Gashyantare 2016.

Abayobozi b'imidugudu bashya basabwe kwirinda ruswa.
Abayobozi b’imidugudu bashya basabwe kwirinda ruswa.

Ni mu gihe abayobozi b’inzego z’ibanze barimo n’ab’imidugudu gutungwa agatoki n’abaturage ko barya ruswa mu gutanga inka zo muri gahunda ya “Girinka” ndetse bamwe baza gufatwa barafungwa.

Uwizeyimana Emmanuel wo mu Mudugudu wa Rubimba mu Kagari ka Cyasemakamba, avuga ko ikibazo cya ruswa cyagaragaraga ariko agasaba ko abo batoye gukora icyo batorewe bakagendera kure ruswa.

Yagize ati “Ikibazo cya ruswa kirimo ntawabura kubivuga rwose.Turibwira ko bigiye guhinduka kuko hari abashya bagiye muri komite y’umudugudu.”

Nubwo aba baturage bashima akazi keza kakozwe n’abayobozi b’imidugudu, bavuga ko ikijyanye na ruswa gikwiye gukosorwa.

Fidélité Pacifique, avuga ko kuba hatowe abayobozi bashya hari ibigiye guhinduka kuko n’abaturage bamaze gusobanukirwa bazabirwanya batanga amakuru kuwagara imyitwarire mibi ari umuyobozi.

Yagize ati”Dushyizeho inzego zihindura iyo myitwarire mibi yose turizera ko bitazongra kuba. Abadashoboye twabakuyeho dushyizemo abashya.”

Mukansanga Gaudence, watorewe kuyobora Umudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Cyasemakamba, avuga ko umuyobozi w’umudugudu aba akwiye kwitwararika agakora neza kuko aba ahagarariye Perezida mu mudugudu.

Yagize ati “Umuyobozi w’umudugudu aba ahagarariye Perezida wa Repubulika, aho agomba kwitwararika kugira ngo adasiga isura mbi uwo ahagarariye. Ababikoraga bakwiye kwisubiraho bakabireka, njye ntaruswa nariye mu myaka ine maze nyobora.”

Abatowe ku rwego rw’umudugudu bagizwe na komite nyobozi y’umudugudu igizw n’abantu batanu, umujyanama umwe uhagarariye umudugudu, abagore babiri bahagarariye abagore mu mudugudu, abahagarariye urubyiruko 8 cyangwa 9 ku hari amashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka