Abo bitoreye babategerejeho kubakorera ubuvugizi bw’imihanda

Abatuye mu mujyi wa Rwamagana barasaba abatorewe kuyobora mu nzego z’ibanze kubakorera ubuvugizi bakegerezwa ibikorwa remezo birimo n’imihanda.

Kuri uyu wa mbere tariki 8 Gashyantare 2016, mu gihugu hose abaturage bazindukiye mu matora, bitorera abagize komite z’ubuyobozi mu tugari n’imidugudu.

Abaturage biteze ubuvugizi bw'imihanda ku bo batoye.
Abaturage biteze ubuvugizi bw’imihanda ku bo batoye.

Bamwe mu bitabiriye aya matora batuye mu mujyi wa Rwamagana w’Akarere ka Rwamagana, bavuze ko n’ubwo batuye mu gace k’umujyi imihanda igerayo itajyanye n’umujyi.

Basabye abayobozi batowe kuzabakorera ubuvugizi na bo bakabona imihanda aho batuye hakaba nyabagendwa, nk’uko abatuye mu mudugudu wa Kabuye wo mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigabiro babivuze.

Nyiringabo Hamdun watorewe kuyobora umudugudu wa Kabuye yavuze ko agiye guhuza imbaraga z'abaturage be kugira ngo umudugudu we utere imbere.
Nyiringabo Hamdun watorewe kuyobora umudugudu wa Kabuye yavuze ko agiye guhuza imbaraga z’abaturage be kugira ngo umudugudu we utere imbere.

Umwe muri bo atanga igitekerezo cye yagize ati “Inzitizi dufite mu mudugudu wa Kabuye ni imihanda kuko ni umudugudu uri mu mujyi ariko udafite imihanda ijyanye n’umujyi.

Mu bintu twifuza icyo ni ingenzi tubonye imihanda ikwiye ku buryo umudugudu wacu ugendwa ku buryo bworoheye buri wese.”

Abayobozi batowe mu nzego zitandukanye biyemeje gukoresha imbaraga zose baharanira iterambere ry’aho batorewe kuyobora.

Gusa benshi bavuze ko batabigeraho hatabayeho ubufatanye bw’abaturage, nk’uko Nyiringabo Hamdun watorewe kuyobora umudugudu wa Kabuye abivuga.

Abaturage bamaze gutora bacinya akadiho.
Abaturage bamaze gutora bacinya akadiho.

Yagize ati “Ngiye gukoresha imbaraga ziri mu mudugudu wacu izo mbaraga zose nzegeranye kandi tuzazibyaza umusaruro duteza imbere umudugudu wacu n’akarere kacu ka Rwamagana muri rusange.”

Inzego z’umutekano mu Karere ka Rwamagana zagiye zinenga bamwe mu bayobozi b ko badatanga amakuru, ku buryo hari aho urugomo n’amakimbirane yo mu miryango yagiye atera impfu zashoboraga gukumirwa mu gihe ubuyobozi bwaba bwatanze amakuru ku gihe.

Abatowe bavuga ko bazarushaho gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo ibyo bibazo byose biterwa n’amakimbirane birangire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abanyarwamagana turasobanutse

hagumamahoro jackson yanditse ku itariki ya: 13-02-2016  →  Musubize

Abanyarwamagana turasobanutse

hagumamahoro jackson yanditse ku itariki ya: 13-02-2016  →  Musubize

Nibyiza kwishyiriraho Abayobozi Batubereye kandi Bashoboye.
Gusa rero bizadufasha
Kwiteza Imbere
Twiyubakira Igihugu
Kizira Amakimbirane.
Tubashimiye Imiyoborere
Myiza y anyu.

Habumugisha Theogene yanditse ku itariki ya: 8-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka