Barasaba gukorerwa umuhanda ngo umusaruro wabo ugire agaciro

Abatuye imidugudu ya Rugarama n’amabumba mu kagali ka Kinyonzo, umurenge wa Kazo, babangamiwe n’imihanda mibi ituma bahendwa ku musaruro wabo.

Kubera ububi bw’uyu muhanda imodoka ziza gutwara umusaruro muri uyu murenge uherereye mu Karere ka Rwamagana, ziherayo zikavayo bigoranye bigatuma abakabaguriye umusaruro w’ibitoki,ibishyimbo n’umuceli bihera cyane bahinuba.

Imihanda mibi ituma umusaruro w'abahinzi utagera ku isoko maze abaje kubagurira bakabaha ku giciro gito.
Imihanda mibi ituma umusaruro w’abahinzi utagera ku isoko maze abaje kubagurira bakabaha ku giciro gito.

Mu kwishakira ibisubizo ngo kuburyo bugoranye aba baturage bahitamo gutwara uyu musaruro ku magari,aho bazamuka imisozi banyuze mu bunyerere butoroshye mugihe cy’imvura, nk’uko Habukubaho Jean Claude umwe umuhinzi uhaturiye abitangaza.

Agira ati “Umuceri ejo imodoka zaje kuwupakira zaraje ziratabama zimara iminsi ibiri zarahezemo,bitinza abahinzi kubona amafaranga yabo kuko umusaruro wabo utahise ugera ku isoko.”

Uyu muhinzi akomeza avuga ko kubera imihanda mibi bituma abaza kubagurira umusaruro babahenda kuko ngo nabo imodoka zabo zangirika zije kuwupakira.

Ati “Nk’ubu turi kugurisha ikilo cy’ibishyimbo 200Frw,nyamara iyo kumasoko hari aho usanga ari 300Frw.Ni ikibazo gikomeye kandi aka gace karera cyane.”

Abandi baturage muri aka gace baganira na Kigalitoday,bemeje ko ikibazo k’imihanda gikomeje kubabera imbogamizi ku iterambere ryabo.

Ndayishimiye avuga ko nyuma yo kwegerezwa amashuri n’amazi babona hakwiye ubuvugizi bakabona umuhanda n’amashanyarazi.

Kurundi ruhande ariko abatuye aka gace bavuga ko abaturiye imihanda bayangiriza bayihingamo bigatuma ifungana bagasaba ko hakorwa ubukangurambaga muri abo baturage.

Umuyobozi w’umurenge wa Kazo, Bushayija Francis, yemera ko aka gace gakwiye imihanda, kuko bidindiza iterambere ryako.

Gusa akavuga ko bitewe n’ubushobozi bari bateganije ko iyo mihanda ya Tunduti,Rugarama n’Amabumba izakorwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari wa 2016-2017.

Ati “Mu gihe iyi mihanda itari yakorwa twari twumvikanye n’abaturage ko buri nyuma y’ibyumweru bibili tuzajya dukora imiganda kugirango za modoka ziza gutwara umusaruro zibone uko zigerayo,hanyuma ibirenze ubushbozi bwacu tugategereza kiriya gihe uzakorerwa.”

Umuhanda ugera mu midugudu ya Tunduti,Rugarama n’Amabumba mu kagali ka Kinyonzo, umurenge wa Kazo akarere ka Ngoma igira ikibazo cy’ubunyerere bwinshi igihe cy’imvura ndetse n’amabuye menshi ashinyitse ku ruhande rwegera akagali baturanye ka Birenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka