Ikoreshwa ry’amakarita mu ngendo ryateye benshi inkeke

Nyuma yo gutangiza ikoreshwa ry’amakarita mu mwanya w’amafaranga mu muhanda Kanombe-Remera (i Kigali), amaganya ni menshi mu bagenzi n’abakonvayeri.

Bamwe mu bagenzi baravuga ko batazabona amafaranga 1,000Rwf yo kugura ayo makarita yo kujya bashyiraho amafaranga y’ingendo; abakonvayeri bo bakinubira ko ayo makarita abahinduye abashomeri, kuko ngo abasimbuye ku mirimo yabo.

Bamwe mu bagenda mu muhanda Kanombe-Remera bari babuze icyo bakora nyuma yo gusabwa kugura ikarita y'ingendo.
Bamwe mu bagenda mu muhanda Kanombe-Remera bari babuze icyo bakora nyuma yo gusabwa kugura ikarita y’ingendo.

Kompanyi itwara abagenzi ya KBS (Kigali Bus Service), ni yo yatangije iyi gahunda yo kwanga kwakira amafaranga mu muhanda Kanombe-Remera.

Gusa, ngo mu minsi mike bizatangira gukurikizwa mu ngendo zose KBS ikora, ndetse no mu bindi bigo bitwara abagenzi, nk’uko ubuyobozi bwa KBS bwabitangaje.

Bamwe mu bagenda mu muhanda wa Kanombe-Remera usanga binubira ko bibagoye kubona amafaranga 1,000 RwF yo kugura ikarita yifashishwa, hakaba n’abavuga ayo makarita yabapfira ubusa kuko badahora mu ngendo i Kigali.

Umubyeyi wajyaga i Kanombe avuye muri gare i Remera yagize ati ”Hari hakwiye kubanza kubitumenyesha bihagije; uretse ko kuri jye ayo mafaranga 1,000 RwF yo kubanza kugura ikarita nkagerekaho n’ayo kwishyura urugendo ntayo nifitiye”.

Intero yari imwe ku bandi bagenzi barimo abavuye mu ntara zitandukanye, bavugaga ko bitari bikwiriye kuri bo kwishyura amakarita y’ingendo kuko ngo bataba muri Kigali.

Abatazi gukoresha amakarita na bo ngo baribeshya bagakoza nabi ku kamashini, amafaranga yari ku ikarita agashiraho kandi ngo batagira aho babariza iby’igihombo cyababayeho.

Umusore wari wateze amatwi uko abagenzi binuba, yagize ati “Abakora ubukonvayeri bo barajya he ko umugenzi yazaga akaba ari twe tumwishyuza!”

Ibisobanuro bya KBS

Charles Ngarambe uyoboye KBS yabanje guhamagara abanyamakuru abereka amashusho yafatiwe mu modoka za KBS, aho iki kigo gishinja abashoferi n’abakomvayeri bacyo kucyiba amafaranga, bakagiha ayasagutse.

Ati “Ibi byaduteje igihombo kibarirwa muri za miliyoni nyinshi, kuko hari n’abari bamaze kwigana amatike yacu, kandi kwirirwa utanga amafaranga nibaza y’uko bihenze kurusha kuba ufite ikarita y’ukwezi; kwinuba kw’abantu rero mbibona nka ya mihini mishya itera amabavu”.

Imodoka za KBS zimwe zatwaraga abegenzi bake kubera ko abenshi bataragura amakarita y'ingendo.
Imodoka za KBS zimwe zatwaraga abegenzi bake kubera ko abenshi bataragura amakarita y’ingendo.

AC Group, ikigo gikora kikanakwirakwiza amakarita y’ingendo

Philip Kwibuka ukorera AC Group yagize ati ”Iyi gahunda igamije kugabanya ihererekanywa ry’amafaranga (Circulation) mu baturage, kugabanya imirongo y’abantu babaga bategereje kwishyura, kandi kuvunjisha ibiceri no kugarurirana ntibizongera kubaho”.

“Aya makarita kandi afasha kuzigama, gukora igenamigambi no kugira umutekano w’amafaranga kuko ntawe uzongera kwibwa no gutakaza amafaranga ye”, nk’uko Kwibuka yakomeje kubisobanura.

Leta y’u Rwanda ivuga ko mu rwego rwo kurengera ibidukikije, kunoza servisi no kwihutisha iterambere, abaturage basabwa kuzigama no guteza imbere imyishyurire hatabayeho kwishyurana amafaranga mu ntoki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Muraho njyewe nishimiye icyi gikorwa kuko byaranfashije.cyane nkora ingendo zitandukanye.kd nyinshi kumunsi nabashaga gusohora amafaramga 10 000.ariko nkoresha kad nkabasha kuzigama mukomereze aho murakoze

Munyntwari rodligue yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

Musome Neza Ibyahishuwe Mumenye Ibyizi Karita.Erega Ibyahanuwe Byose Biri Gusohorera Mu Rwanda!

mukristo yanditse ku itariki ya: 30-09-2016  →  Musubize

muzitangire ubuntu umuntu ajye ashyiraho ayurugendo gusa, cyangwa se amasociete yose atwara abagenzi yicare yumvikane uburyo bakoresha ikarita imwe naho njye ndabona byazaba akavuyo igihe nandi masociete yagira icyo gitekerezo,naho ubundi byaba arukugora abagenzi muminsi izaza twzajya dubwa guttunga amakarita atandukanye bitewe ningendo zahantu hatandukanye, mutworohereje mugashyiraho ikarita imwe byaba byiza,naho ubundi iyo gahunda yo ni nziza.

munyaneza cleophas yanditse ku itariki ya: 12-02-2016  →  Musubize

muzitangire ubuntu umuntu ajye ashyiraho ayurugendo gusa, cyangwa se amasociete yose atwara abagenzi yicare yumvikane uburyo bakoresha ikarita imwe naho njye ndabona byazaba akavuyo igihe nandi masociete yagira icyo gitekerezo,naho ubundi byaba arukugora abagenzi muminsi izaza twzajya dubwa guttunga amakarita atandukanye bitewe ningendo zahantu hatandukanye, mutworohereje mugashyiraho ikarita imwe byaba byiza.

munyaneza cleophas yanditse ku itariki ya: 12-02-2016  →  Musubize

Nibyiza cyane ariko mbere yokubishyira,
mubikorwa mujyemubanzamubibigishe nku
kwezi,nawe urabonakomubatunguyeniko.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka