Umutekano muri CHAN wabaye ntamakemwa -Polisi

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ishimira abitabiriye Shampiyona y’Ibihugu ya Afurika (CHAN) uburyo bitwaye kugira ngo irushanwa ryose rigende neza.

U Rwanda ni rwo rwakiriye iri rushanwa ku nshuro yaryo ya kane, rikaba ryaratangiye ku italiki ya 16 Mutarama rigomba kumara ibyumweru bitatu, aho ryasojwe kuri iki Cyumweru, tariki 7 Gashyantare 2016. Iri rushanwa rikaba ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).

Polisi y'u Rwanda irishimira ko umutekano muri CHAN wabaye ntamakemwa.
Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano muri CHAN wabaye ntamakemwa.

Iri rushanwa ryahuje ibihugu 16 byo ku mugabane wa Afurika ari byo: Tunisia, Morocco, Guinea, Mali, Angola, Zambia, Zimbabwe, Ethiopia, Uganda, Gabon, DR Congo, Niger, Nigeria, Ivory Coast, Cameroon n’u Rwanda rwaryakiriye.

Irushanwa rya CHAN 2016 ku nshuro yaryo ya kane ryarangiye ryegukanywe n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.itsinze Mali ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yagize ati “Ikigaragaza ko iri rushanwa ryari riteguwe neza n’abafatanyabikorwa bose harimo na Polisi y’u Rwanda, ni uko nta kintu cyigeze kibaho cyahungabanya umutekano mu gihe imikino yose yabaga.

Abapolisi baherekeje abaje bayoboye amakipe, abakinnyi n’abafana aho babaga hose no mu myitozo, ubufatanye hagati y’abateguye bakanahagararira irushanwa hamwe n’abashinzwe umutekano bwabaye ntamakemwa.”

Polisi y'u Rwanda yaherekezaga imodoka z'abafana b'ikipe ya Kongo kuva ku mupaka i Rubavu kugera mu Mujyi wa Kigali.
Polisi y’u Rwanda yaherekezaga imodoka z’abafana b’ikipe ya Kongo kuva ku mupaka i Rubavu kugera mu Mujyi wa Kigali.

Uretse imikino ya nyuma, undi mukino wahuruje imbaga muri iri rushanwa ni uwahuje u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo wakinwe mu mpera z’icyumweru cyashize. Kuri uyu mukino, Polisi yaherekeje amagana y’abafana ba Kongo kuva ku mupaka wa Rubavu kugera i Kigali.

Umubare munini w’abafana bavuye muri Uganda na Kongo kuva iri rushanwa ryatangira. Polisi y’u Rwanda yashimye imyitwarire myiza berekanye mu ngendo zabo bafatanyije na bagenzi babo b’Abanyarwanda.

ACP Twahirwa akomeza agira ati “Uburyo abafana bitwaye bwari bushimishije, mu bikorwa by’isaka nta kibazo cyabayemo hose kandi dukomeje kugira icyizere ko inzego zacu zishinzwe umutekano zifite ubushobozi bwanakwakira amarushanwa arenze aya.”

Irushanwa rya CHAN ryakiniwe ku bibuga bine ari byo: Stade Amahoro, Stade ya Kigali i Nyamirambo zo mu Mujyi wa Kigali, Stade ya Huye mu Majyepfo na Stade Umugada yo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

U Rwanda ni ubwa gatatu rwakiriye ishushanwa ryo ku rwego rwa Afurika, nyuma yo kwakira neza igikombe cy’ibihugu cy’abatarengeje imyaka 17muri 2011 n’icy’abatarengeje imyaka 20 muri 2009.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

I offer special to Rwanda national police
May Can have supervised each and every thing to hold more competition

Mansoul swaibu yanditse ku itariki ya: 8-02-2016  →  Musubize

Ibyo ni ukuri pee.Hari umutekano usesuye mu mikino yose ya CHAN, kandi reka ube mwiza dufite inzego z’umutekano z’inyamwuga.

Mike yanditse ku itariki ya: 8-02-2016  →  Musubize

ibi ni sawa rwose umutekano police yawucunze neza kandi dukomeze tuyishimire

hishamunda yanditse ku itariki ya: 8-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka