DR Congo itsinze Mali yegukana CHAN bwa kabiri

Ikipe ya Republika iharanira Demokarasi ya Congo itsinze Mali, ihita inakora amateka ko ari yo kipe itwaye CHAN inshuro ebyiri kuva yatangira muri 2009

Nyuma y’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wegukanwe na Cote d’Ivoire, ku i saa Kumi n’ebyiri ni bwo hatangiye umukino wo guhatanira igikombe,umukino wahuzaga Republika iharanira Demokarasi ya Congo na Mali.

Congo ishyikirizwa igikombe na Perezida wa Republika y'u Rwanda Paul Kagame
Congo ishyikirizwa igikombe na Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame
Joel Kimwaki yishimira igikombe
Joel Kimwaki yishimira igikombe
Issa hayatou ahereza Perezida Kagame igikombe
Issa hayatou ahereza Perezida Kagame igikombe

Uyu mukino watangiye nyuma y’aho Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika Bwana Issa Hayatou yambikga umudari w’icyubahiro Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame.

Perezida wa Republika yambitswe umudali na Issa Hayatou uyobora CAF
Perezida wa Republika yambitswe umudali na Issa Hayatou uyobora CAF
Abakinnyi ba Congo bishyushya
Abakinnyi ba Congo bishyushya
Mbere y'umukino ..
Mbere y’umukino ..
Amakipe asohoka mu rwambariro
Amakipe asohoka mu rwambariro

Umukino watangiye ikipe ya Congo isatira,ndetse no ku munota wa 5 w’umukino Meschakh Elia aza guhusha igitego n’umutwe,gusa nyuma yaho amakipe yombi yatangiye yose gusatirana, ari nako buri kipe yavaga ku izamu rimwe indi ihagera,byaje no guha akazi gakomeye abanyezamu bombi.

Umunyezamu wa Mali nawe yahuye n'akazi katoroshye
Umunyezamu wa Mali nawe yahuye n’akazi katoroshye
Abafana ba Congo ntibakanzwe n'imvura
Abafana ba Congo ntibakanzwe n’imvura
Amakipe yombi yereknaye umukino ushimishije
Amakipe yombi yereknaye umukino ushimishije

Ku munota wa 28 w’umukino ,Meschakh Elia wa Congo nyuma yo gucenga myugariro wa Mali,yaje gutsinda igitego ku ishoti rikomeye cyane,maze umunyezamu wa Mali Djigui Diarra arasimbuka ariko ntiyamenya aho umupira unyuze,maze n’igice cya mbere kirangira ari 1-0

Congo yishimira igitego Meschakh Elia
Congo yishimira igitego Meschakh Elia

Igice cya kabiri kigitangira ikipe ya Malinyaje isa nk’iyahindiye umukino,maze nko mu minota 10 ya mbere yiharira umukino cyane,gusa ntibyaje kuyihira kuko ku munota wa 62 Meschakh Elia wari wazonze Mali cyane aza guhita atsinda igitego cya 2 cya Congo.

Mali nayo yanyuzagamo igahererekanya neza
Mali nayo yanyuzagamo igahererekanya neza

Ikipe ya Congo yakomeje kurusha ikipe ya Mali,maze Elia Meschakh yongera kuzamukana umupira acenga ba myugariro ba Mali,maze ahita ahereza umupira Johnattan Bolingi Mpangi,wahise atsindira Congo icya 3 nawe ku ishoti rikomeye cyane.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya gatatu ikipe ya Mali yacitse intege bigaragara ndetse DR Congo ikomeza kuyirusha bigaragara,maze umusifuzi wa kane aza kongeraho iminota ibiri y’inyongera,iminota yashize abafana bari kubyina intsinzi maze umukino urangira ari 3-0

Abafana ba Congo bishimiye cyane igikombe
Abafana ba Congo bishimiye cyane igikombe

Abakinnyi babanje mu kibuga

DR Congo: Ley Matampi,Junior Baometu,Joyce Lomalisa,Zacharie Mpongo,Mechak Elia,Doxa Gikanji, ,Nelson Munganga,Merveille Bope,Joel Kimwaki,Johnattan Bolingi Mpangi,Yannick Bangala

Mali:Djigui Diarra.Issaka Samake,Hamidou Sinayoko,Mamadou Coulibary,Lassana Samake,Moussa Sissoko,Mamadou Doumbia,Aliou Dieng,Abdoulaye Diarra,Abdoul Karim Karim Dante,Sekou Koita

Iki gikombe cyakinirwaga ku nshuro ya kane
Iki gikombe cyakinirwaga ku nshuro ya kane

Iri rushanwa ry’Afrika rihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu "CHAN",ryakinwe bwa mbere mu mwaka wa 2009 ribera muri Cote d’Ivoire maze DR Congo iraryegukana,none yongeye kuritwara ku nshuro yayo ya kabiri ,ari nacyo gihugu cyonyine kimaze kurittwara inshuro ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

DRC Congo you are the best. Twese turabemeye basore. Ruhago murayizi ku va ku bakinyi ku geza ku mutozo. Na bafana bose, mukomereze aho mu teze ruhago yanyu imbere.

Proudly Congolese yanditse ku itariki ya: 8-02-2016  →  Musubize

BanyeCongo turabemeye ko muzi gutera ruhago. Congratulations to DRC , you deserved to be the champion, you were the best. Let’s learn from this experience: you don’t need western coaches to build a team. DR CONGO oyee!

peter yanditse ku itariki ya: 7-02-2016  →  Musubize

BanyeCongo turabemeye ko muzi gutera ruhago. Congratulations to DRC , you deserved to be the champion, you were the best. Let’s learn from this experience: you don’t need western coaches to build a team. DR CONGO oyee!

peter yanditse ku itariki ya: 7-02-2016  →  Musubize

felicitation rdc nous sommes contant vrment acause de leopart !!!!! vive africa vive rdc vive leopart!!!!!!!!

samuel ntezilyayo yanditse ku itariki ya: 7-02-2016  →  Musubize

Congratulation for congolaise

mbonigaba yanditse ku itariki ya: 7-02-2016  →  Musubize

Congo Irabikoze. Ndi Igoma. Igihugu Cyose Ni Celebrations Gusa, Urusaku Ni Rwose. Ibihe Byiza.

Ipon yanditse ku itariki ya: 7-02-2016  →  Musubize

Congo irabishoje

alias yanditse ku itariki ya: 7-02-2016  →  Musubize

Felicitations BA ndeko na biso les leopards de la RDC nous sommes tres cntents de votre victoire,bravooooooo.....

Bolingo yanditse ku itariki ya: 7-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka