Kabarondo: Abacuruza imigati muri gare barinubira abayobozi bayimena

Abacuruza imigati ku modoka zinyura muri gare ya Kabarondo i Kayonza barinubira uburyo abayobozi babamenera imigati baba bagurisha.

Muri iyo gare kimwe n’izindi gare hagaragara abantu bacuruza ibintu bitandukanye ku bagenzi batabashije kuva mu modoka ngo bajye kubigura mu maduka. Abacuruza imigati bavuga ko batoroherwa n’abayobozi badasiba kubamenera imigati baba bacuruza, rimwe na rimwe igahabwa abana bazwi nka ‘mayibobo’ ba nyir’imigati bakagwa mu gihombo.

Abacuruza imigati muri gare ya Kabarondo barinubira uko abayobozi babamenera imigati.
Abacuruza imigati muri gare ya Kabarondo barinubira uko abayobozi babamenera imigati.

Umunyamakuru wa Kigali Today yasanze hari abari kwijujuta nyuma y’uko mugenzi wabo yari amaze kumenerwa imigati.

Umwe muri bo abisobanura n’agahinda yagize ati “Mu kanya gitifu amennye imigati y’umuntu yari avuye kurangura. Yabwiye mayibobo ngo zitware imigati kandi uwo mugati ugura 1000, we yari yawuranguye 800. Wa muntu waranguye wa mugati nta kintu ari bucyure kandi akodesha inzu, afite inda. Mitiweli azayibona ate, azishyura inzu gute?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Dusingizumukiza Alfred avuga ko kuba iyo migati imenwa biterwa n’uko itujuje ubuziranenge, byongeye ikaba ipfunyikwa mu masashi atemewe.

Ati “Ku bijyanye n’ubuziranenge, ibintu bicururizwa mu masashi birabujijwe. Ku mugati hakabaye hagaragara igihe wakorewe n’igihe uzasazira, ibyo ntabiriho. Kandi byakabaye byiza ibiribwa bifite aho bicururizwa ubikeneye akabihasanga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo, Dusingizumukiza Alfred.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Dusingizumukiza Alfred.

Abacuruza iyo migati bavuga ko ikorwa n’uruganda rwemewe na Leta, byongeye rukaba rukorera i Kabarondo. Bo bemeza ko iyo migati iba iriho amatariki agaragaza igihe yakorewe n’igihe izasazira, kuko n’iyo amatariki yo gusaza kwayo ageze, bakiyifite bayisubiza uruganda rukabaha indi mishya.

Dusingizumukiza avuga ko ubuyobozi butazi aho bayirangura, kandi ngo hamenyekanye ubuyobozi bw’umurenge bwabimenyesha urwego rubifitiye ububasha rugakurikirana abo bantu bapfunyika imigati mu masashi kuko bitemewe.

Abacuruza imigati bavuga ko iby’ayo masashi atari bo bakwiye kubibazwa mu gihe aho uruganda rukorera hazwi, bagasaba ubuyobozi kubereka umurongo bakwiye kugenderaho aho kubagusha mu gihombo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka