Nyagatare: Bane bafunze bakekwaho guha ruswa abapolisi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare, ku wa 5 Gashyantare 2016 yataye muri yombi abagabo 4 bakekwaho guha ruswa abapolisi.

Turihiwe Alexandre w’imyaka 31 y’amavuko hamwe n’umushoferi we Bizumutima Gedeon bafatiwe mu Murenge wa Rukomo batanga ruswa y’amafaranga 5000 nyuma yo gusanga imodoka yabo idakorewe igenzura (controle technique), bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Kuri iyi tariki na none, mu Murenge wa Rukomo, uwitwa Rukundo Onesphore w’imyaka 44 y’amavuko, yagerageje guha abapolisi ruswa y’amafranga 5000 basanze atwaye moto nta ruhushya rwo kuyitwara agira. ubu na we akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Mu Murenge wa Nyagatare kandi, hafatiwe Rutagarama Jean Paul w’imyaka 34, nyuma yo kohereza ruswa y’amafaranga ibihumbi 15 kuri telefone y’umupolisi agira ngo asubizwe uruhushya rwe rwafatiriwe afatiwe mu makosa yo mu muhanda, kugira ngo ntiyishyure amande yaciwe. Ubu na we afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iki gikorwa cyakozwe ari gahunda inzego za Leta zishinzwe kurwanya ruswa zihuriyeho mu rwego rwo kwereka Abanyarwanda ko ruswa hari aho igitangwa, ko kuyirwanya bikorwa, kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yagize ati “Gahunda yo kurwanya ruswa ni gahunda inzego zose za Leta zihuriyeho, ari na yo mpamvu natwe twibanze mu gusuzuma niba nta bagitanga ruswa cyangwa abayakira. Turashaka ko abashoferi naba nyir’amamodoka bamenya ko Polisi n’izindi nzego z’igihugu zahagurukiye kurwanya ruswa.”

IP Kayigi yasabye ko buri wese ubonye utanga cyangwa uwakira ruswa yabimenyesha Polisi, aho yagize ati ”Nta mpamvu yo kugura serivisi ufitiye uburenganzira.”

Yanavuze ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zo kurwanya ruswa muri serivisi zitandukanye za Polisi n’abayifatiwemo bagahabwa ibihano, aho yavuze ko mu ngamba zafashe, harimo kuba yarashyizeho ishami rishinzwe kurwanya ruswa muri Polisi y’u Rwanda.

Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda igira iti ”Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka