Abakobwa 96 bitabiriye itorero basanze batwite basubizwayo

Mu baherutse mu itorero ry’abarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize, abakobwa 96 basanze batwite basubizwa iwabo.

Byavugiwe mu kiganiro ubuyobozi bw’Itorero ry’Igihugu cyagiranye n’abantu batadukanye, barimo bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abakuriye Intore mu turere.

Umutahira mukuru w'Intore Rucagu Boniface
Umutahira mukuru w’Intore Rucagu Boniface

Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa 5 Gashyantare 2015, ubwo bashyiraga ahagaragara raporo y’uko iri torero ryagenze.

Iyi raporo ivuga ko ku rutonde rwaturutse mu turere, itorero ryagombaga kwitabirwa n’abantu 62.781 ariko abatojwe bakaba ari 53.931, bihwanye na 85.8%.

Muri aba batagaragaye ni ho habarizwa aba bakobwa 96 ndetse n’abagore bafite abagabo 76 na bo bari batwite, bose uko ari 172 ntibemerewe gukomezanya n’abandi.

Umutahira mukuru w’Intore, Rucagu Boniface, akaba avuga ko iki ari ikibazo gikomeye cyane cyane kuri aba bakobwa.

Agira ati" Ntabwo twari gutoza abantu batwite kuko hari gahunda zari ziteguwe cyane cyane imyitozo ngororamubiri batari bemerewe gukora".

Avuga ko abatwite bose ari inda baje bafite, ko nta wayiterewe aho bari muri gahuda y’itorero.

Yongeraho ko kubona abana bangana gutya batwite nta bagabo bafite ari ikibazo gikomeye kireba buri muntu wese kandi kigomba guhagurukirwa kigarwanywa kugira ngo ubutaha bitazongera kugaragara.

Iri torero rirangije ryahawe izina ry’Inkomezabigwi, abarirangije bakaba baratangiye urugerero ruzamara amezi atandatu nk’ukpo ubuyobozi bw’Itorero ry’igihugu bubivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni I kibazo gikomeye ku babyeyi bafite inkumi. Ariko ngira ngo n’abafite abahungu bagerageze nabo bagire uburere, kuko iyo urebye imyitwarire yabana b’abahungu ubona biteye inkenke (ubusinzi bukabije buvanze n’ubusambanyi). Aba kandi nibo bagaruka bagatera bariya bana b’abakobwa izo nda z’indaro .

cyuma yanditse ku itariki ya: 6-02-2016  →  Musubize

ibi bintu birakabije nibyo kwamaganirwa kure.harebwe impamvu yabyo.

mahoro aimee yanditse ku itariki ya: 6-02-2016  →  Musubize

Birabaje Niba Dufite Abakobwa Bakagombye Kuzaba Abagore Bejo Hazaza, Bakaba Barangije S6 Arabakobwa Gore, Dore Ko Ubu Mwongeye Mugasuzuma Abakoze Ingando Wasanga Muriba Hari Abakubye 4 Abo Batahanye Inda Barangije Itorero. Ikibabaje Nuko Banyina Baboneje Urubyaro Bakaba Bagiye Guhangana Nabuzukuru Batagifite Nimbaraga.

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 6-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka