Kamonyi: Ikamyo yaguye mu muhanda ikomeretsa batatu

Ikamyo yari itwaye amagaziye y’inzoga za Skol yaguye mu muhanda amagaziye akomeretsa umupolisi wari uri mu muhanda n’umugenzi wari muri Coaster.

Iyi kamyo ifite pulaki RAC 974I, yavaga mu karere ka Ruhango yerekeza mu Mujyi wa Kigali, yaguye ku Ruyenzi, mu murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 5/2/2016.

Ikamyo yaguye mu muhanda
Ikamyo yaguye mu muhanda

Nshimyumuremyi Albert, Umushoferi wari utwaye avuga ko yaturutse muri santeri ya Ruyenzi akabona ikamyo yo mu bwoko bwa Ben yari iri gukata mu muhanda, yajya gufata feri akumva yacitse kandi imbere ye haturukaga Coaster iturutse I Kigali.

Ngo yahisemo kuyishora mu mukingo ariko naho ayihagejeje ivamo, ahita ayigusha mu muhanda. Ati”Ikamyo y’ibeni iri gukata nayiboneye kure, nshaka gufata feri ariko ndayibura. Mpita mfata vitesi ya kabiri biranga. Nyituye mu muferege naho ivamo, mpita ngira ubwoba ko ngiye kwica abantu”.

Umupolisi ukorera mu muhanda yagwiriwe n’amakaziye, mu gihe umushoferi yarimo arwana n’imodoka yari yanze gufata mu mukingo, naho umugenzi wari muri Coaster bari bagiye kugongana na we yagwiriwe n’amakaziye.

Yafunze umuhanda izindi modoka zihindura inzira
Yafunze umuhanda izindi modoka zihindura inzira

Bamwe mu baturage babonye iyo mpanuka iba, bavuga ko uwo mupolisi waguye, yashatse guhagarika iyo kamyo kuko atari yamenye ibibazo ifite, aho guhagarara ikamuhutaza amakaziye akamumanukiraho, akagwana n’imbunda yari afite.

Iyi mpanuka yafunze umuhanda igihe kigera ku masaha abiri, ku buryo imodoka ziva mu majyepfo zahinduye inzira zikanyura mu muhanda w’igitaka unyura ku biro by’Akagari ka Ruyenzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka