Nyanza: Ambulance yakoze impanuka bane barimo bararusimbuka

Imodoka itwara abarwayi (Ambulance) y’ikigo nderabuzima cya Busoro mu karere ka Nyanza yakoze impanuka abantu bane barimo bararusimbuka.

Iyo modoka itwara abatwayi mu kigo nderabuzima cya Busoro ifite purake GP 642 A yakoze impanuka mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa 04 Gashyantare 2016 itwawe n’uwitwa Shamaragwe Emmanuel usanzwe ari umuyobozi w’icyo kigo nderabuzima.

Bamwe mu batangabuhamya babonye iyo modoka ikora impanuka babwiye Kigali Today ko yari irimo abantu bane bose kandi babashije kurusimbuka ndetse ntihagire n’umuntu ukomereka bikomeye.

Umwe wavuganye na Kigali Today wari aho iyo mpanuka yabereye hafi y’amarembo y’icyicaro cy’Intara y’Amajyepfo I Nyanza yatangaje ko mu bantu bane bari muri iyo modoka hakomeretsemo babiri nabwo ku buryo budakanganye.

Yagize ati “Ndi mu bantu bahise bihutira kugera aho iyo impanuka yabereye ariko icyo nabonye ni uko abantu bari mu modoka bayivuyemo ari bazima”.

Undi nawe wemeza ko iyo mpanuka yabaye ari hafi y’aho yabereye ndetse wemeza n’uburyo yagenze aravuga ko yatewe n’ibisikana.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Nyanza, Supt Athanase Ruganintwari yemereye Kigali Today ko ayo makuru kuri iyo mpanuka ari ukuri ashimangira ko yabayeho ariko ntihagire uwo ihitana cyangwa ngo ahakomerekere ku buryo bukabije.

Yabivuze atya: “Iyo mpanuka yabaye ariko ntabwo yari ikanganye ikiriho ni uko iyo imodoka ( Ambulance) yagushije urubavu mu muhanda bagahita bayihavana”.

Ku bijyanye n’abantu bari bayirimo na we yatangaje ko nta muntu wayikomerekeyemo ku bukomeye.

Polisi y’igihugu ishinzwe ibinyabiziga byo mu muhanda mu mpanuro zayo z’ingenzi ikunze kugarukaho ni izo kwirinda umuvuduko, kutavugira kuri telefoni utwaye imodoka ndetse no kwirinda gutwara imodoka wanyoye inzoga ngo kuko biri mu bintu ahanini biteza impanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka