RRA yahuguye abasoreshwa bashya ku itegeko ry’umusoro

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kirakangurira abasoreshwa bashya kumenya amategeko ajyanye n’imisoro kugira ngo bakorere mu mucyo bityo birinde ibihano.

Byavugiwe mu mahugurwa y’umunsi umwe yatanzwe na RRA kuri uyu wa 5 Gashyantare 2016, akaba yari agenewe abasoreshwa bashya, mu rwego rwo kubagezaho ubumenyi ku by’imisoro cyane ko bose ari abatangiye bizinesi vuba.

Abahuguwe bavuga ko iki gikorwa ari ingirakamaro
Abahuguwe bavuga ko iki gikorwa ari ingirakamaro

Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri RRA, Mukashyaka Drocelle, avuga ko iki gikorwa ari icyo kubategura.

Agira ati “Iyi gahunda yateguriwe abiyandikishije mu mwaka ushize kugira ngo tubamenyeshe ibyo basabwa mu bijyanye n’imisoro n’amahoro bagitangira bizinesi zabo bityo ntihazagire uvuga ko atari azi ko hari iby’imisoro bimureba nyuma y’igihe akora nk’uko hari abo bikunze kubaho”.

Avuga ko abatumiwe bose batangiye gukora mu ntangiriro za 2015, bityo ngo bikaba ari no kubibutsa ko italiki ntarengwa yo gusora ya 31 Werurwe 2016 yegereje, batangire buzuze inshingano zabo badategereje umunsi wanyuma hato batagera aho bahanwa.

Umwe mu bitabiriye iyi nama, Dukuzukuri Vedaste ukora akazi ko gufotora, avuga ko aya mahugurwa yari akenewe.

Ati “Nungutse byinshi ku itegeko ry’imisoro, nk’ubu sinari nzi ko ibyo nzasorera ari ibyo nakoze kugeza mu mpera z’umwaka ushize gusa mu gihe umuntu ageza mu kwa gatatu akora atarasora ariko ntibibarirwemo”

Dukuzukuri akaba asaba RRA kongera amahugurwa nk’aya kuko ngo hari benshi muri bagenzi be badasobanukiwe iby’iyi misoro itandukanye n’uburyo itangwa, bakaba bahanwa bitewe n’ubujiji.

Mukashyaka Drocelle avuga ko guhugura abasoreshwa ari kubibutsa inshingano zabo
Mukashyaka Drocelle avuga ko guhugura abasoreshwa ari kubibutsa inshingano zabo

Rwigamba Joseph na we ngo yishimiye iki gikorwa kuko kimwibukije inshingano ze nk’Umunyarwanda.

Ati “Kudukangurira ibijyanye n’imisoro ni ingenzi kuko iyo tuyitanze neza tuba twiyubakira igihugu ari yo mpamvu kigenda gitera imbere ku ntambwe ishimishije”.

Aya mahugurwa atangiriye mu mujyi wa Kigali cyane ko ngo ari ho hari abasora benshi ariko ngo bikazakomereza mu Ntara zose z’u Rwanda kuko abikorera bose bibareba nk’uko ubuyobozi bwa RRA bubitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gusora binyuze mu mucyo bituma igihugu gitera imbere kandi ku buryo bwihuse

Nzungu yanditse ku itariki ya: 8-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka