Ntibavuga rumwe ku idindira ry’amakoperative

Mu gihe amwe mu makoperative yo mu Karere ka Rusizi bigaragara ko yadindiye abashinzwe kuyayobora bavuga ko abanyamuryango bayo ari bo bayadindiza.

Ubwo abashinzwe amakoperative bose bo muri ako karere ku wa 04 Gashyantare 2016, bareberaga hamwe uburyo imihigo biyemeje ishyirwa mu bikorwa cyane cyane bahereye ku bikiri inyuma mu mihigo, bavuze ko bagomba gufata ingamba kugira ngo na byo bizamuke.

Umuyobozi ushinzwe amakoperative ku rwego rw'Akarere ka Rusizi avuga ko abanyamuryango bayo bagira uruhare mu kuyadindiza
Umuyobozi ushinzwe amakoperative ku rwego rw’Akarere ka Rusizi avuga ko abanyamuryango bayo bagira uruhare mu kuyadindiza

Bimwe mu byo bavuga byatumye amenshi mu makoperative adindira ku buryo amwe ageze aho gusenyuka ngo ni abanyamuryango bayo babigizemo uruhare kubera kutuzuza inshingano zabo zo gutanga imisanzu nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi ushinzwe amakoperative mu karere Nsabayezu Jean Luc.

Yagize ati” Ni byo koko hari amakoperative yagiye agira ibibazo bijyanye no kugera ku inshingano zazo nk’iyo y’abamotari ariko iyo urebye usanga ari imyumvire y’abanyamuryango aho usanga ibyo bakora bisubiye inyuma gato wabaha inama n’umurongo bo kabakwereka ibindi ukabura uko ubyitwaramo”.

Abayobozi b'amakoperative mu mirenge ngo bafashe ingamba
Abayobozi b’amakoperative mu mirenge ngo bafashe ingamba

Akomeza avuga ko bafashe ingamba zifatika zo gushyira imbaraga mu makoperative yadindiye kugira ngo hagaragare impinduka.

Minani Benjamin ushinzwe iterambere ry’ishoramari mu Murenge wa Gitambi avuga ko hari byinshi bituma amakoperative adatera imbere aho abanyamuryango bayo bayajyamo bazi ko bahita babona inkunga batazibona bagahita bacika intege bamwe bagatangira kuyavamo.

Bamwe mu banyamuryango mu makoperative yadindiye bo bavuga ko abayobozi bashinzwe kubareberera ari bo babadindiza amakoperative yabo kuko bataza ngo babegere babagire inama hakiri kare ahubwo bagatangira kubegera ari uko batangiye guhura n’ibibazo .

Iyi nzu ya koperative y'abamotari ngo iri mu marembera yo gutezwa kubera amadeni barimo
Iyi nzu ya koperative y’abamotari ngo iri mu marembera yo gutezwa kubera amadeni barimo

Karangwa Felix, ukora ubumotari, yagize ati” Kugeza ubu ndasanga twebwe abanyamuryango ba koperative yacu nta kosa dufite ahubwo ni ubuyobozi butagaragaza ukuri kw’ibihombo duhura na byo aho bituruka”.

Amwe mu bakoperative yadindiye harimo iy’abamotari yari igiye kuzuza inzu y’amagorofa 3 ariko ikaba iri hafi gutezwa cyamunara, koperative y’ikusanyirizo ry’amata rya Giheke ndetse n’irya Nyakarenzo, n’izindi zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka