Umugore ngo ntiyagera ku iterambere adahereye kuri bikeya

Inararibonye mu gukurikirana imishinga mu bigo by’imari, n’abagore bahereye ku gishoro gitoya bavuga ko ari yo nzira y’iterambere ry’umugore.

Nyiranzeyimana Alphonsine wo mu Murenge Rugendabari wa ubarizwa muri Koperative “Abibumbye Nyundo” yatangiye muri 2007, avuga ko ubuzima bwe na bagenzi be bwarangwagwa n’bwigunge n’ubuneke, ubu basezereye kubera gutinyuka kwishyira hamwe.

Nyiransengimana Alphonsine avuga ko kwitinya kw'abadamu bitera umwanda n'ubutindi.
Nyiransengimana Alphonsine avuga ko kwitinya kw’abadamu bitera umwanda n’ubutindi.

Agira ati “Ntakintu nagira iwanjye, ariko ubu nyuma yo gukora amasabune muri Koperative yacu, ndakaraba ngacya, n’abaturanyi bagacya, ubuzima bumeze neza kuko usibye no kwiteza imbere dufite n’ubumenyi bwateza abandi imbere mu mishinga yo guhinga ibihumyo.”

Mukanyamibwa Seraphine utuye mu Murenge wa Cyeza, ati “Ntakidashoboka ku mugore usibye kwinangira mu mutwe, ubu batureberaho kandi n’abagabo bacu basigaye babona ko dufite akamaro.”

N’ubwo aba bagore bavuga gutya ariko haracyari abigunze bataramenya icyo bakora kubera kutagira ibishoro ari nabyo Inararibonye mu gucunga imishinga iciriritse zivuga ko igihe cyose abagore batazashora bahereye kuri bikeya ntacyo bazageraho.

Abagore batinyutse gutangirira kuri make bavuga ko bigaragaza ugereranyije nabakomeje kwinangira.
Abagore batinyutse gutangirira kuri make bavuga ko bigaragaza ugereranyije nabakomeje kwinangira.

Chantal Zihinjishi amaze imyaka 12 mu kazi ko gutanga no kugira inama abagana ibigo by’imari ziciriritse gucunga imishinga, avuga ko Leta hari uburyo yashyizeho bwo korohereza abaturage by’umwihariko abagore kwiteza imbere.

Zihinjishi avuga ko igitera kutagana amabanki ngo abantu batangire ibikorwa bibateza imbere, icyo yita nk’igihombo kyuri bo. Ati “Iyo ugannye banki n’ibigo by’imari wongera igishoro ukagera ku bintu bibatika.”

Zihinjishi kandi avuga ko batagira igishoro, babiterwa n’imyumvire ikiri mikeya, ati “Dufite ikigega BDF, ikigo gitanga ingwate, hari ibimina n’amatsinda yo kugurizanya.

Ibyo byose byafasha ushaka gutangira umushinga wo kwiteza imbere, abantu bareke kwitinya bagane ibyo bigo byose bibasobanurire kwinjira ni ubuntu gusohoka ni uguhabwa amafaranga.”

Ibibazo byo kwiteza imbere byakomeje kutavugwaho rumwe mu byiciro bitandukanye, ariko Leta ikomeje gushishikariza abanyarwanda muri rusange kwishyira hamwe bagatizanya ingufu kuko bigoye ku banyarwanda besnhi gushora ku giti cyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze chantal kuturema agatima nkabagore tuzakwegera utugire inama tubashe kwiteza imbere

Adelphine yanditse ku itariki ya: 8-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka