Bishimiye ibiciro bari kugurirwaho ku musaruro w’ibigori

Abahinzi b’ibigori bo mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma, bavuga ko umusaruro w’ibigore wiyongereye agaciro ugereranyije n’umwaka ushize.

Ikilo cy’ibigori kiragura 150Frw ku isarura mu gihe isarura rishize bahabwaga 100Frw ku kilo.

Kugurirwa ku masorori nabyo ngo biri mubihombya abahinzi kuko bababeshya ko isorori ingana n'ikilo kandi kirenga.
Kugurirwa ku masorori nabyo ngo biri mubihombya abahinzi kuko bababeshya ko isorori ingana n’ikilo kandi kirenga.

Nahayo Zubert umwe mu bahinzi babyo, yizera kuzinjiza amafaranga menshi bitwe n’uko mu kagali atuyemo umusaruro wari wanazamutse bigakubitiraho n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Agira ati “Ibimenyetso bitwereka ko ibiciro bizaba byiza cyane kuko niba ku isarura bari kuduha amafaranga 150 Frs ku kilo,ubushize baraduhaga amafaranga 100Frs, murumva ko bizagera no kuri 200 Frs ku kilo.”

Abahinzi bavuga ko ariko iki giciro kikiri hasi ugereranije n’igishoro umuhinzi aba yatanze n’imbaraga aba yatakaje abihinga. Bagasaba ko byibuze ikilo kigeze kuri 200Frs babasha kubona inyungu bifuza kandi bakiteza imbere.

Abatuye umurenge wa Sake bishimira ko bari babonye umusaruro mwinshi w'bigori.
Abatuye umurenge wa Sake bishimira ko bari babonye umusaruro mwinshi w’bigori.

Nyabutsinsi Jean Pierre nawe utuye aka gace avuga ko n’ubwo abaturage bavuga ko bagurirwa ku kilo amafaranga 150 Frs ari ukwibeshya, kuko bagurisha abakoresha ingemeri (amasorori) babeshya ko angana n’ikilo kandi baba barayagaruye akarenza ikilo.

Ati “Iyaba byibuze ayo 150 Frs yari ku kilo dusanzwe tuzi cy’umunzani. Ariko hano bakoresha udusorori bita ingemeri ugasanga hari nizo bagaruye zapima n’ibiro bibili.Umuhinzi araharenganira cyane rwose bigatuma twe abahinzi tudatera imbere.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Sake, Mukayiranga Glorise, avuga ko kugurisha abamamyi bakoresha ayo masorori bitemewe ko bahora babiyama n’ufashwe akamburwa iyo sorori kuko yiba abahinzi.

Avuga ko bagira inama abahinzi yo guhunika bagategereza ko ibiciro biziyongera bakabona kugurisha, aho guhita bagurisha ugasanga bagiye kuzabigura menshi ku masoko, nk’uko bikunze kubabaho aho bicura bakongera bakajya kubihaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka