Bafite impungenge za SACCO babitsamo zirindishwa inkoni

Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Karongi bavuga ko batizeye umutekano wa za SACCO kuko zirindishwa inkoni n’abazirinda badafite ubuhanga.

Kugeza ubu buri Murenge nibura muri 13 igize Akarere ka Karongi ufite SACCO, abaturage bakoresha mu kubitsa, kubikuza no kwaka inguzanyo, ariko zose usanga zirindwa n’abarinzi bitwaje inkoni biganjemo inkeragutabara.

Sacco Rubengera imwe muri Sacco zirindishwa inkoni, abaturage bavuga ko bafite impungenge z'umutekano w'amafaranga yabo.
Sacco Rubengera imwe muri Sacco zirindishwa inkoni, abaturage bavuga ko bafite impungenge z’umutekano w’amafaranga yabo.

Abaturage batandukanye baganiriye na Kigali Today, bagiye bagaragaza ko batizeye umutekano w’amafaranga yabo abitse muri izi SACCO bitewe n’uko basanga uburyo zirinzwe butagezweho bakanashingira no kuba hari izagiye zisahurwa.

Uwizeyimana Gabriel, umuturage mu Murenge wa Rubengera, ati “Iyo turebye uburyo amafaranga yacu arinzwe bidutera amakenga, kandi namwe murabizi muri iyi minsi hari aho zagiye ziterwa zigasahurwa bitewe n’uko nta burinzi bujyanye n’igihe buhari.”

Undi witwa Sabasaza Louis, we ati “Ubundi uzarebe ahandi ku mabanki uhasanga abasekiriti bafite imbunda, ku buryo n’uhabonye atekereza ko kuba yabasha kwinjiramo agiye kwiba ashobora kuhasiga ubuzima, naho inkoni nta burunzi bwayo.”

Muhire Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi w’agateganyo, avuga ko uruhare mu burinzi atari urwa SACCO gusa kuko n’abahafite amafaranga bibareba.

Ati “Bafite impungenge z’amafaranga yabo, ariko tubanze turebe ikibazo SACCO zaje gukemura n’abantu bose bemera ko cyari gihari, turebe icyiza SACCO ziri gukora mu byaro hariya, tubyemeranyiweho dufatanye dukaze ingamba twese hamwe.”

Polisi y’u Rwanda iherutse gutangariza Kigali Today, nyuma y’iyicwa ry’umurinzi n’isahurwa rya SACCO Gitesi mu cyumweru gishize, ko isaba ubuyobozi bwa SACCO gukoresha abarinzi babifitiye ubushobozi kubera amafaranga menshi y’abaturage zibitse.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Hitayezu Emmanuel, ati “Burya umuntu ajya kwiba ahantu yabanje kumenya imbaraga zaho, ari yo mpamvu dusaba abahagarariye biriya bigo gukoresha abarinzi bafite ibikoresho byabugenewe aho gufata umuntu ngo agiye kurindisha ikibando, ntabwo bijyanye n’igihe turimo mu gihe harimo umutungo w’abaturage.”

Iyo SACCO yatewe n’abantu bataramenyekana bayisahura asaga miliyoni imwe n’ibihumbi 800Frw nyuma yo kwica umuzamu na we warindaga yitwaje inkoni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nkunda kunyura kuri kt aho nyarutarama,,
ndi umuhnzi ukiza muka, nkamwe kt muteganyiriza iki abafte impano bakiri bato mudufashe mutubwire ingamba mudufitiye?

nkundimana patrick yanditse ku itariki ya: 5-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka