Masamba agiye gutera inyoni ebyiri n’ibuye rimwe

Masamba Intore agiye guhuriza hamwe ibirori by’isabukuru ye y’amavuko, iy’umuziki we no kumurika alubumu ye nshya muri Nyakanga uyu mwaka.

Uyu muhanzi umaze kugira izina rikomeye mu buhanzi bwa Gakondo Nyarwanda, ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini baririmba dore ko uyu mwaka azaba yizihiza isabukuru y’imyaka 35 amaze mu muziki.

Masamba avuga ko umuhango wo gusaba ari wonyine usigaranye mwihariko w'umuco Nyarwanda.
Masamba avuga ko umuhango wo gusaba ari wonyine usigaranye mwihariko w’umuco Nyarwanda.

Masamba azaba yizihiza yubile y’imyaka 50 avutse, imyaka azuzuza mu mwaka utaha wa 2017 ariko kubera imirimo myinshi azaba arimo, yahisemo kubihuriza hamwe muri Nyakanga 2016.

Muri ibi birori kandi azanaboneraho kumurikira abakunzi b’umuziki umuzingo (alubumu) we wa gatandatu, anabonereho gusangiza abakunzi be urugendo yagize muri iyi myaka yose amaze ku isi by’umwihariko muri 35 amaze muri muzika.

Masamba aririmbira abageni mu muhango wo gusaba.
Masamba aririmbira abageni mu muhango wo gusaba.

Masamba atangaza ko iki gitaramo kizaba ari ibirori kuruta kuba igitaramo nk’ikimenyerewe mu buhanzi.

Intore Masamba mu myaka 35 yose amaze muri muzika, afite alubumu yise “Wirira”, “Nyeganyega”, “Inka ni iy’urukundo”, “Mpinganzima” ndetse na “Amatage.”

Alubumu ye ya gatandatu arimo kuyitunganya abifashijwemo na Pastor P mu buryo bw’amajwi naho amashusho akazabifashwamo na Meddy Saleh.

Masamba Intore wiyemeje gusigasira Umuco Gakondo, abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, aherutse gutangaza ko umuhango wo gusaba no gukwa ari wo asanga usigaranye umwihariko Nyarwanda.

Yagize ati “Umuhango wo gusaba (dot), ni wo muhango wonyine dusigaranye utavangiye. Tuwukomereho.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bizakunda ko ashyiramo udukoryo nk’utwo muri "Narumiwe"

Bijumba yanditse ku itariki ya: 4-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka