Bemeza ko ibanga mu gutsindisha ari ubufatanye n’ababyeyi

Abayobozi b’Ikigo cy’Amashuri Abanza cya "Etoile" mu Karere ka Karongi bavuga ko ibanga ryo gutsindisha abana baryigamo ari ubufatanye n’ababyeyi.

Babigaragaje ku cyumweru tariki 31 Mutarama 2016, mu muhango wo guha impamyabumenyi abana 20 barangije muri iryo shuri bakaba bagiye gutangira amashuri yisumbuye.

Abana barangije muri Etoile banahawe impamyabumenyi
Abana barangije muri Etoile banahawe impamyabumenyi

Abo bana bose bagize amanota ari hagati ya 7 na 22, akaba ari ryo ryabaye irya mbere mu Karere ka Karongi. Abagera kuri 90% muri bo batangiranye na ryo mu cyiciro cy’incuke.

Twambajemariya Jeanne d’Arc, Umuyobozi waEtoile, agira ati “Ibanga ryo gutsindisha ni ubufatanye n’ababyeyi. Iyo buhari umwana akabona ku ishuri baramukurikirana, yagera mu rugo naho agasanga ni uko yemwe bakajya baza no kutureba bakurikirana uko yitwaye, umwana akora icyo asabwa uko bikwiye. ”

Twambajemariya kandi yibutsa ababyeyi ko ushyize umwana mu ishuri aba ashoye imari, bityo akaba asabwa kuyikurikirana ngo idahomba.

Ababyeyi bibukijwe ko ushyize umwana mu ishuri aba ashoye imari
Ababyeyi bibukijwe ko ushyize umwana mu ishuri aba ashoye imari

Tuyisenge Leon Fidele, umubyeyi urerera muri iryo shuri ati “Twishimira kurerera natwe mu ishuri riri ku mwanya wa mbere, kuko iyo umwana azanye amanota meza birashimisha cyane. ”

Ngendambizi Gedeon, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera iri shuri ribarizwamo, we yasabye abayobozi baryo gusangira n’abayobozi b’ayandi mashuri ibanga bakoresha mu gutanga ubumenyi.

Twambajemariye (ku ruhande iburyo) avuga ko ibanga ryo gutsindisha ari ubufatanye n'ababyeyi
Twambajemariye (ku ruhande iburyo) avuga ko ibanga ryo gutsindisha ari ubufatanye n’ababyeyi

Igitekerezo cyo gushinga Ishuri "Etoile" cyazanywe n’ababyeyi 20 bagize ihuriro Impuhwe mu mwaka wa 1987 bari abakozi mu bigo bitandukanye ariko kiza gushyirwa mu bikorwa mu 1990 nyuma yo kubona ko iyo bagiye ku kazi abana babo bakenera ababitaho ndetse rimwe na rimwe bakanahohoterwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Etoile nikomereza aho birimo biraza

john yanditse ku itariki ya: 3-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka