Teta yabonye abazamwunganira kugeza umuziki we ku isoko

Umuhanzikazi Teta Diana yasinye amasezerano na Africori, ikigo mpuzamahanga gicuruza umuziki w’abahanzi banyuranye bo muri Afurika.

Iki kigo Teta yasinyanye nacyo ni ikigo kibarizwa ku mugabane w’Uburayi mu Bwongereza, akaba ari kimwe mubigo bikomeye cyane ku isi mu gucuruza imiziki hifashishijwe internet.

Teta Diana akomeje kwigaragaza mu muziki Nyarwanda.
Teta Diana akomeje kwigaragaza mu muziki Nyarwanda.

Mu kiganiro KT Idols kuri KT Radio, Teta yavuze ko byamushimishije cyane kuba baramuhisemo dore ko ngo aribo bamwihamagariye.

Yagize ati: “ Ni Kompanyi yitwa Africori ikaba ari Kompanyi iherereye ku mugabane w’Uburayi muri UK navuga ko ari imwe mu makompanyi atatu akomeye ku isi mu buryo bwo gucuruza imiziki .

Ikintu gishimishije cyane nzi ni uko bafite ibigenderwaho bikaze cyane kugira ngo babe bahitamo umuhanzi, so kuba bantoranya ni ibintu byanshimishije cyane.”

Yakomeje agira ati: “Bavuganye nanjye, bampa amasezerano mara ibyumweru bibiri nyigaho, ndeba uburyo ayo mafaranga naboneka uburyo azagabanwamo, nkora ubushakashatsi nyine ndeba ni ibiki bakora, bakorana na bande, harimo ba WizKid, harimo ba Sauti Solo n’abandi bahanzi muri Afurika.

Ku giti cyanjye nari nkeneye izo ngufu zindi zigeza umuziki wanjye ahandi hantu cyane cyane mu buryo bw’iyakure.”

Nta cyumweru kirashira Teta asinye aya masezerano nk’uko yakomeje abitangaza, akaba ari amasezerano azatangira gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri Gashyantare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka