Urubyiruko ngo rudindizwa no gushaka gukira vuba
Inzego z’urubyiruko mu Karere ka Muhanga zivuga ko rukigorwa no gutegura imishinga iciriritse kugira ngo rubashe kwiteza imbere.
Rumwe mu rubyiruko ruvuga ko nyuma yo kurangiza amashuri usanga rubura icyo ruheraho ngo rwihangire imirimo, mu gihe ababyeyi basigaye baruraga amashuri nk’imwe mu nzira izarufasha kugira ubuzima bwiza.
Nyiransabimana Jeanette avuga ko kurangiza kwiga ntubone icyo uheraho bigoye ngo utangire igikorwa kibyara inyungu.
Agira ati “Urangiza kwiga umubyeyi akakubwira ko umunani yaguhaye ari amafaranga y’ishuri ntakindi afite none ubwo twafashwa iki ngo tubashe kubona ingwate zatuma tuguza amafaranga mu mabanki?”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Rongi Eugène Havugimana avuga ko urubyiruko rukitinya mu gushora makeya.
Ati “Usanga umuntu arangiza kwiga agashaka gushora za miliyoni ngo ntiyacuruza ibihumbi 10 cyangwa 50 kandi nyamara ntibyashoboka icyiza ni uguhindura imyumvire.”
Zimwe mu mpamvu zigaragazwa n’umukozi wa BDF mu Karere ka Muhanga zituma urubyiruko rutabasha kwitegurira imishinga iciriritse yaruteza imbere ni ukwitwaza ko nta gishoro kinini rufite.
Murigande Felix uhagaraiye ikigega cy’ingwate (BDF) mu Karere ka Muhanga avuga ko gushora makeya ukagenda uzamuka ari byo biteza umuntu imbere kurusha ku guhera kuri byinshi.
Ati “Urangije amashuri umuntu akaguha miliyoni eshanu ntabwo wazikoresha neza igihe cyose uba utayavunikiye, ikibazo ni uko urubyiruko ruba rushaka guhita rukira vuba.”
Murigande avuga ko n’abandi bakomeye bagize igihe cyo gushora bigatuma bagera ku ntera ndende, uburyo bwo kwishyira hamwe nabwo kandi ngo bwafasha urubyiruko guhuza imbaraga aho buri wese azana dukeya afite bagahuriza hamwe.
BDF mu Karere ka Muhanga isaba urubyiruko kuyigana kugira ngo rubashe kubona ingwate zarufasha gukorana n’amabanki kuko ngo iruha 75 by’ingwate rusabwa ngo rugurizwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|