Itsinda Active ryasoheye indirimbo “Amafiyeri” bizera ko izasetsa benshi

Active yashyize hanze indirimbo bise “Amafiyeri” ikaba ari indirimbo ngo bakoze kugira ngo izasetse abakunzi babo ndetse inabaruhure mu mutwe.

Itsinda rya Active rigizwe n’abasore batatu ari bo Derek, Tizzo na Olivis. Bavuga ko bakoze iyo indirimbo bagamije gusetsa no gushimisha abakunzi babo banabafasha kwidagadura.

Active bavuga ko bakoze "Amafiyeri" bagamije gusetsa abakunzi babo.
Active bavuga ko bakoze "Amafiyeri" bagamije gusetsa abakunzi babo.

Iri tsinda rigira riti “Burya na fun (kwishimisha) ifasha Abanyarwanda. Indirimbo amafiyeri rero ni nk’inkuru , ni indirimbo irimo ibikabyo, irimo kuryoshya ntekereza ko n’icyo kintu kiri mu bintu umuntu aba akeneye kumva.”

Derek umwe muri aba basore, asobanura iyo ndirimbo, agira ati “Tubazaniye amafiyeri. Ubundi mu mafiyeri harimo n’akadanse; reka tukige twese noneho nituzajya tujya kuririmba amafiyeri tujye tukabyina na bo badufashe kukabyina.”

Akomeza avuga ko video y’iyo ndirimbo izasohoka mu cyumweru gitaha. Active kandi ngo bafite imigambi myinshi ariko imyinshi bahitamo kutayibwira abakunzi babo ahubwo bakabatungura.

Itsinda Active ryamenyekanye cyane mu ndirimbo “Udukoryo twinshi” bakoranye na Danny Nanone, “Active Love” yakunzwe cyane, “Kuki Njyewe” ndetse n’izindi.

Kanda hano wumve "Amafiyeri".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka