Karongi: Meya arasaba nyobozi nshya kuzakorera hamwe

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi ucyuye igihe arasaba abazaba bagize komite nyobozi izasimbura isanzweho gukorera hamwe ndetse bagaharanira inyungu rusange.

Ibi yabitangarije mu kiganiro abagize komite nyobozi y’aka Karere bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 28/01/2016, cyaranzwe n’ibibazo byinshi ku byo iyi komite yagejeje ku baturage. Ibisubizo byinshi bikaba byagendaga bitangwa bica ku ruhande y’ibyabajijwe.

Umuyobozi w'Akarere Ndayisaba Francois (hagati) yasabye komite nyobozi izajyaho gukorera hamwe.
Umuyobozi w’Akarere Ndayisaba Francois (hagati) yasabye komite nyobozi izajyaho gukorera hamwe.

Kimwe muri ibi bibazo cyari ukumenya niba ubwumvikane buke bwigeze kuvugwa muri komite nyobozi y’Akarere kugeza aho uwari umuyobozi wako, Bernard Kayumba, yegura ndetse bamwe bakabibona nk’intandaro yo kuza ku mwanya wa 29 mu kwesa imihigo, bwaba bukiharangwa. Buri wese mu bagize iyi komite yasabwaga kugira icyo akivugaho.

Mu gusubiza iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Hakizimana Sebastien, yagize ati ”Iyo abantu bavuze ngo abantu ntibumvikana, njye simbibonamo ikibazo, icya ngombwa ni uko bakora inshingano zabazanye, misiyo bahawe n’igihugu naho ibijyanye n’imibanire yo hanze buri wese ashobora kugira icyo akunda.”

Ku ruhande rwe, Umuyobozi w’Akarere, Ndayisaba Francois, yasabye komite nshya izajyaho gukorera hamwe. Ati ” Icyo nayisaba ni ukwirinda kwikunda, bagaharanira inyungu rusange kandi bagakorera hamwe.”

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro bagaragaje kutanyurwa n'ibisubizo.
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro bagaragaje kutanyurwa n’ibisubizo.

Bimwe mu bibazo byabajijwe n’itangazamakuru bitabashije gusubizwa birimo ikijyanye n’ikibazo cy’isuku nke ikigaragara muri aka karere, cyane cyane ku bijyanye n’ubwiherero, ndetse n’ikibazo cy’umushinga w’iyubakwa ry’Umudugudu wa Bunyankungu wagombaga gufatwa nk’uw’icyitegererezo ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba.

Uyu mudugudu wavuzwemo inyereza ry’akayabo k’amamiliyoni wagombaga kuba ugizwe n’inzu 384 zubatswe ku buryo bugezweho, ariko hakaba hamaze kubakwa izibarirwa mu 100 kandi na zo zagiye zubakwa habanje gutangwa uruhare rw’abagiye kuzibamo ndetse zidafite aho zihuriye n’igishushanyo cyari cyateguwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABA BAYOBOZI BOSE USIBYE NDAYISABA FRANCOIS WARUGIYEHO VUBA BAKOZE AMAKOSA NAWE SE GARE YARIKUBAKWA NTAYUBATSWE STADE BARAYISHENYE BARITURIZA MITUELLE BARAYIRIYE NTAWAGARAGAJE IMPAMVU BAREKUWE VUP YARARIWE NTAWAVUZE ABAYIRIYE BARIGARAMIYE GIR INKA ZIFATWA N ABISHOBOYE INKUNGA Y INGOBOKA IFATWA N ABANTU BISHOBOYE KANDI BABASORE KARONGI YABAYE UBUTAYU KUBERA GUTEMA AMASHYAMBA NTIHATERWE ANDI AHUBWO IYO WEREKANYE ABAYARYA BAKUGENDAHO KERETSE AHARI UWAZANA IMANA IKABA ARIYO YIYOBORERA NAHO UBUNDI KARONGI WARAKUBITITSE

AKAYO yanditse ku itariki ya: 1-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka