Amajyaruguru: Miliyari zisaga 6Frw y’inguzanyo ni yo Sacco zitarishyurwa
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’ubw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) mu majyaruguru, buravuga ko imirenge Sacco itarasubizwa amafaranga yu Rwanda asaga miliyari 6.
Aya mafaranga y’u Rwanda 6.800.677.065, ni inguzanyo yahawe abanyamuryango baza Sacco zikorera mu majyaruguru mu mwaka wa 2015, ariko kuyishyura bikaba birimo ikibazo.
Ubwo ku wa 28/01/2016 i Musanze haberaga inama yarihuje inzego bwite za leta, ibigo by’ubucuruzi n’iby’imari, hagaragajwe ko imibare y’inguzanyo Imirenge Sacco yo mu majyaruguru ifite hanze yavuye kuri 4% mu mwaka wa 2014 ikagera 8.8% muri 2015.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimee, asanga kuba hari amafaranga hanze nta gitangaza kirimo kuko amafaranga yari agenewe inguzanyo, ikibazo gihari n’uburyo yishyurwamo.
Ati “Kuba hari amafaranga hanze ntabwo ari igitangaza, kuko n’ubundi Sacco ni Bank zegereye abaturage, ngira ngo turashishikariza abantu bose bafite amafaranga nk’ariya kuyatangamo inguzanyo abantu bagashora imari ubundi bakishyura, ahubwo ikibazo gihari ni uburyo abantu bishyura umwenda baba barafashe, niyo mpamvu twasabye ko hakorwa ubucukumbuzi buhagije noneho tugashiraho ingamba zo kugirango yishyurwe”.
Guverineri Bosenibamwe avuga ko kuba ariya mafaranga atarishyurwa bitavuze ko abantu bayambuye, ahubwo ngo habayeho gutinda kuyasubiza, bikunze kuba no ku bindi bigo by’imari n’iby’ubucuruzi.
N’ubwo hari amafaranga menshi ari hanze ngo hari nandi menshi adatangwa kandi yaragenewe inguzanyo, ababishinzwe bakaba basabwe kureba impamvu kugira ngo bizashakirwe umuti, kugira ngo akoreshwa neza icyo yagenewe gukora.
Bamwe mu bajyanama mu by’ubucuruzi basanga kutishyurwa kw’inguzanyo biterwa n’uko hatabaho ubushishozi ku bagiye kuzihabwa cyangwa umushinga ukaba warizwe nabi.
Ndagijimana Olivier umujyanama mu by’ubucuruzi muri Sacco ya Gataraga, ati “Navuga ko ari imyigire mibi y’umushinga ndetse no kuba bamwe bavuga bati ntabwo bazanyishyuza, zikaba imbogamizi kuko nko kwishyuza umunyamuryango wenda afite ibihumbi 60, ukajya gushaka umucamanza ukamuha ibihumbi 500 nawe azicara azi neza ko udashobora kumwishyuza”.
Abanyamuryango ba Sacco mu ntara y’Amajyaruguru ni 439.400, abagera 36.8% bakaba igitsina gore.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|