MINEDUC yasabye abanyamigabane ba RIU gukemura ibibazo bafitanye cyangwa igafungwa

Minisiteri y’Uburezi yasabye abanyamigabane ba Kaminuza Mpuzamahanga ya Rusizi (RIU) kumvikana bitarenze ku wa 29 Mutarama 2016 bitaba ibyo igafungwa.

Ni nyuma y’aho iyo kaminuza yagiye irangwa n’imikorere mibi ishingiye ku bwumvikane buke bw’abanyabigabane batanu bayishinze.

Ubwo Depite Mwiza Esperance asaba abanyamigabane ba RIU kumvikana aho kugira ngo bafungirwe imiryango.
Ubwo Depite Mwiza Esperance asaba abanyamigabane ba RIU kumvikana aho kugira ngo bafungirwe imiryango.

Dr Gahutu Pascal, kugeza ubu uyifata nk’iye, avuga ko bagenzi be biyandikishije nk’abanyamigabane ariko ntibatange imigabane yabo.

Yagize ati “Hari kompanyi twateganyaga kugira ngo idufashe gushinga RIU (Rusizi International University) ariko ntiyabayeho, iriho mu magambo gusa kubera ko abanyamuryango twari dufatanyije batigeze bashyira mu bikorwa ibyo bari biyemeje”.

Akomeza avuga ko kugeza ubu kaminuza iri gukorera muri kompanyi yitwa “La Fontaine Enterprise for Academic Work” ariko akavuga ko abo batangiranye bajya kuyandikisha muri RDB batarashobora gutanga imigabane yabo.

Ubwo intumwa za Rubanda zasuraga iyi kaminuza ku wa 26 mutarama 2016, mu rwego rwo kubagira inama, Hon. Depite Mwiza Esperence yabasabye guhura bagakemura ibibazo bafitanye bafatanyije n’akarere, na we abizeza ubuvugizi.

Ati “Bamwe bumva iyi kaminuza ari iyabo abandi bakumva bagomba gukuramo bagenzi babo. Baragongana hagati yabo batarebye ibyo amategeko abasaba, harimo ubwumvikane buke butatuma kaminuza ikora neza.”

Ibaruwa MINEDUC yandikiye RIU.
Ibaruwa MINEDUC yandikiye RIU.

Ibaruwa MINEDUC yandikiye RIU igaragaza ko iyi kaminuza yayandikiye igaragaza mu nyandiko ebyiri zivuguruzanya ko ibibazo abanyamigabane bayo bari bafitanye byakemutse.

MINEDUC ariko ariko ikagaragaza ko ibikubiye muri izo nyandiko byose bihabanye n’ibyavuye mu bugenzuzi bw’ Inama y’Igihugu y’Uburezi (HEC) kuri icyo kibazo guhera ku wa 30 Ugushyingo 2015 kugeza ku wa 5 Ukuboza 2015.

Aha ni ho ihera ibasaba gukemura ibibazo byabo bitarenze ku wa 29 Mutarama 2015 bitaba ibyo RIU igafungwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka