Bugesera: Hatangijwe ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga

Abikorera bo mu Karere ka Bugesera bafatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro (WDA) bashinze ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo gutanga impamyabumenyi z’ikirenga.

Kuwa gatandatu tariki 23 Mutarama 2016, ubwo iri shuri ryiswe Worldwide E-Learning Campus ryafungurwaga ku gugaragaro, Dr. Rusagara Innocent, umuyobozi waryo yavuze ko barishinze bashaka gufasha abanyabugesera n’Abanyarwanda muri rusange.

Mu mezi ane iri shuri rimaze ritangiye, umubare w'abaneshuri barigana umaze kwikuba kabiri.
Mu mezi ane iri shuri rimaze ritangiye, umubare w’abaneshuri barigana umaze kwikuba kabiri.

Yagize ati “Twamaze gutegura neza umushinga wacu, tugaragaza umushinga tuwugeza muri WDA muri gahunda yawo Skills Development Fund maze babasha kutwemerera miliyoni 26Frw azatangwa mubyiciro bitatu, ubu bakaba baramaze kuduha igice cya mbere twaguzemo ibikoresho.”

Iri shuri rikaba ryaratangiye gutanga amasomo tariki 19 Ukwakira 2015 kandi rifite icyemezo mpuzamahanga rikemerera gukorera mu Rwanda, nk’uko Dr. Rusagara yakomeje abitangaza.

Ati “Twashinze iri shuri tugamije guteza imbere abanyarwanda kugirango babone impamyabumenyi zifite impande zombi, haba ku rwego rw’umurimo ndetse n’uburezi. Ibi bakaba babyita DEO award.”

Inyubako iri shuri rikoreramo mu Karere ka Bugesera.
Inyubako iri shuri rikoreramo mu Karere ka Bugesera.

Uwizeye Diedonne yarangije muri kaminuza y’ubuvuzi ya KHI mu ishami ry’ubugorarangingo aho asanzwe yikorera, ni umwe mu banyeshuri ba Worldwide E-Learning Campus, avuga ko yaje kuhiga kuko yasanze ikoranabuhanga ntaho ridakora kandi bituma abasha gukora akazi ke neza.

Ati “Hano naje kuhiga icyo bita Client relationship Mamanagement (CRM) imfasha kumenya abakiriya bankeneye najye nkabaha amakuru batiriwe bangana nkoresheje telephone zigendanwa zabo ndetse nkanakoresha za mudashombwa aho babona ubutumwa.”

Gahunda uyu munyeshuri ni uko azava muri iri shuri amaze guzakora program ya mudasobwa izafasha abanyarwanda kubaha ubuvuzi bww’ibanze igihe barwaye batiriwe bajya kwa muganga.

Livingstone Byandaga uyobora umushinga SDF ukorera muri WDA, yavuze ko bateye inkunga iri shuri kuko babonye ko ariryo rya mbere rije mu Rwanda rifite aya mashami.

Ati “Twateye inkunga iri shuri kuko twabonye ko rizafasha abantu benshi kwihangira umurimo kandi ibyo bigisha birakenewe ku isoko ry’umurimo.”

Iri shuri ryatangiranye abanyeshuri 27 ariko kuri ubu rifite abasaga 60.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iri shuri kuryigamo ni ukwishyura amafaranga angahe?

K.I yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka