Miss Carine yemeza ko ubwiza butibandwaho kuri Nyampinga

Miss Carine Rusaro umwe mu batoranya abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016, yemeza ko ubwiza bugenerwa amanota make mu gutoranya.

Abitangaje mu gihe benshi bakeka ko mu marushanwa ya Miss Rwanda hagenderwa ku bwiza, kuko hari n’abakunze kuyita “amarushanwa y’ubwiza.”

Miss Utamuliza Rusaro Carine.
Miss Utamuliza Rusaro Carine.

Aganira na Kigali Today, Miss Carine wigeze no kuba Nyampinga wa Kaminuza (Nkuru) y’u Rwanda, yasobanuye ibikurikizwa ngo umukobwa abe yatoranywa mu bahagararira Intara, binaka ari na byo bimugeza ku kuba yabasha gutsindira ikamba rya Nyampinga w’Igihugu.

Yagize ati “Ibyo bintu harimo ibyo twita uburanga ndetse n’igikundiro; uko ubwiza bwe tububona n’uko atambuka. Nk’uko mwabibonye muri aka kanama nkemurampaka turi batatu, icyongicyo cyo navuga ko buri wese afite uko abona ubwo bwiza. Bikaba bifite amanota 30.”

Miss Utamuliza Carine ari kumwe na Maman Eminente na Mike Karangwa. Uko ari batatu bagize akanama Nkemurampaka mu marushanwa ya Nyampinga w'u Rwanda.
Miss Utamuliza Carine ari kumwe na Maman Eminente na Mike Karangwa. Uko ari batatu bagize akanama Nkemurampaka mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda.

Miss Carine yakomeje avuga ko ibisubizo uhatana atanga ku bibazo baba bamubajije na byo bifite amanota 40 ari na yo menshi muri iki cyiciro, kuko baba bifuza umukobwa ufite ibitekerezo bifatika.

Ku cya gatatu na cyo gifitanye isano n’ibyo umukobwa azi, Miss Carine yagize ati “Ushobora kuba uhagaze neza ufite n’ibyo bitekerezo ariko uri umuntu utinya kuvuga imbere y’abantu; ugasanga na bya bindi wifuzaga kubagezaho ubutumwa ntibutambutse. Ibyo na byo bikaba biri ku manota 30.”

Ukurikije ibi byose, usanga ubwiza, igikundiro, intambuko n’uburyo umukobwa agaragara, biza nyuma y’ibindi byose kuko yanzuye agira ati “Muri make, ibyo duha agaciro cyane ni ibyo avuga n’uburyo abivuga. Kuko ibyongibyo byose biri ku manota 70. Na none Abanyarwandakazi ni beza, ubwo bwiza na bwo tugomba kubureba.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka