Kristen Bell ukina amafilimi muri Hollywood n’umugabo we bari mu kiruhuko mu Rwanda
|
Yanditswe ku itariki ya: 29-04-2012 - Saa: 14:02'
|
|
Ibitekerezo
(
2
)
|
|
|
|
Ibyamamare Kristen Bell n’umugabo we Dax Shepard batembereye mu Rwanda rwihishwa.
Umugore umenyerewe gukina amafilimi asekeje (Comedie) muri Hollywood n’umugabo we bari gukorera ibiruhuko mu Rwanda, aho banasuye inzu ndangamurage y’u Rwanda iherereye mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.
Bell na Dax Shepard, ibihanganye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, bahisemo kuza rwihishwa kugira ngo birinde ko itangazamakuru ryaho rizwi nka “Paparazzi” ryabakurikira, nk’uko bisanzwe bigendekera abandi.
N’ubwo nta kintu batangaje, ariko amakuru aturuka ku bantu babaganirije aravuga ko hari gahunda y’ibijyanye na sinema bafite. Muri urwo rugendo mu ntara y’Amajyepfo, ntibahatinze ndetse ntibananditse mu gitabo cy’abashyitsi basura iyo ngoro.
Kristen Bell azwi cyane muri filime yiswe Forgetting Sarah Marshall na Spartan zakunzwe cyane, naho umugabo we akaba azwi mu ma filimi nka Baby Mama na Old Dogs, ndetse n’urugo rwabo ruri no mu ngo zikunzwe cyane muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Si ubwa mbere ibyamamare nk’ibi bigendereye u Rwanda rwihishwa ariko bikamenyekana nyuma, kuko mu myaka ishize abandi nka Solange Knowles, murumuna wa Beyonce yaraje, Ben Affreck.
Hari n’abemeza ko ikirangirire ku isi Lady Gaga nawe yaba yarahageze umwaka ushize.
Jean Noel Mugabo
|