Stone Services irashinja Gasabo na MINIRENA kuyirenganya

Ikigo Stone Services gicukura kariyeri muri Jabana mu Karere ka Gasabo, kiravuga ko ako karere na Ministeri y’Umutungo Kamere(MINIRENA) bakirenganya.

Icyo kigo kigaragaza amasezerano ahera muri 2015 kugeza muri 2017 yo gucukura kariyeri cyagiranye n’Akarere ka Gasabo, ariko ngo cyatunguwe n’icyemezo cy’ako karere kigihagarika ku mirimo, kandi ngo nta mategeko n’amabwiriza cyishe.

Ikirombe Stone Services ivuga ko yambuwe mu nzira zidakwiye.
Ikirombe Stone Services ivuga ko yambuwe mu nzira zidakwiye.

Umuyobozi wa Stone Services, Uwicyeza Josée, yagize ati ”Natangiye nkorera hano muri 2014, nshyira abashinwa kariyeri kuko hari ahabo; ariko nza kubona ahandi hatari mu ikarita yabo mpasaba akarere kanyemerera kuhacukura kugeza mu 2017, none bampagaritse”.

Akomeza agira ati ”Nashoye miliyoni zirenga 60 z’amafaranga y’u Rwanda nasabye nk’inguzanyo muri banki, ubu se barankura aho nkorera nishyure iki?”

Ku wa mbere tariki 18 Mutarama 2015, ku kirombe cya Stones Services ngo umuntu witwa Jean-Marie Hakizimana wahoze ashinzwe umutekano mu Karere ka Gasabo, yaragiye ahagarika imirimo y’abakozi b’icyo kigo avuga ko yahawe icyangombwa na MINIRENA cyo gukorera muri ubwo butaka.

Umwe mu baturage bakorera Stone Servises yadutangarije ko uwo Hakizimana yaje agahita ashinga imbago avuga ko umuntu wongera kuhakandagira acukura azafungwa.

Ku wa 19 Mutarama 2015, na bwo ngo Stone Services yongeye gutungurwa no guhamagarwa ku Murenge wa Jabana kugira ngo isese amasezerano yari yaragiranye n’Abashinwa, kuko ngo bifuza kongera kuhakorera.

Icyakora, Stone Services yari yamaze kugeza ikirego mu Rwego rw’Umuvunyi n’izindi nzego zirimo Ibiro bya Ministiri w’Intebe.

Mu gihe yari itegereje ko bayirenganura ngo ni bwo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Jabana bwasheshe amasezerano yagiranye n’Abashinwa.

Uwicyeza Josée avuga ko yanze gusinya ku iseswa ry’amasezerano yari yaragiranye n’Abashinwa kuko ngo “abaje babahagarariye bari baringa”, kandi ngo abo Bashinwa bari barahavuye ndetse n’amasezerano bagiranye n’Akarere ka Gasabo yari yararangiye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwahagaritse imirimo ya ‘Stone services’ kuko ngo aho ikorera yahahawe n’Abashinwa, ariko ntiyabasha kubahiriza amasezerano bagiranye.

Aka karere, mu ijwi rya Mukamana Phoibe ushinzwe Umutungo Kamere, kemeza ko Ministeri y’umutungo kamere ari yo yahaye icyangombwa Hakizimana Jean Marie, cyo gucukura kariyeri mu buso bungana na hegitare 50, harimo n’ubutaka Stone Services isanzwe ikoreramo.

Hakizimana Jean Marie yanze kuvugana n’itangazamakuru, ndetse abanyamakuru baramwegereye bagiye kumuvugisha yatsa imodoka arabahunga.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Umutungo Kamere, Evode Imena, na we yemera ko iki kibazo akizi neza, ariko ngo byose bigomba kubazwa Akarere ka Gasabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

uyu mudamu nakomeze aburanire ibye akarengane ke koko kazagera ho kagaragare kuri bose maze twumve uwo security officer watangiye kujya mu bntu byabaturage akiri no mu kazi kakarere ka Gasabo. aragowe ahubwo

oliva yanditse ku itariki ya: 15-04-2016  →  Musubize

aliko wagirangi ibi byo kuvuga ngo ibirombe ni byinshi byaranditswe nuyu wari security Officer mu karere. Kuko urabona ko bigaragaza ikintu kidasobanutse kandi bakaba bavuga ngo gasabo ifite ibirombe byinshi. kuki se uyu securite officer atagiy aho handi akaza guhuguza umuntu wumudamu abona bidateye isoni.

Murasa yanditse ku itariki ya: 15-04-2016  →  Musubize

Ikigaragara wakwibaza uko securite officer yinjira gukora ibintu byabaturage akiri mu kazi ka leta kuko bigaragara ko aribyo yatangiye kera ndetse akabikorera mu karere kamwe ka gasabo bigaragara ko afite uko azwi aliko ibyo ntacyo bivuze bizarangira uyu mugore amukuyemo keretse udasobanukiwe systeme administrative. Ibi biroroshye cyane biranagaragara kuko niba byaratanzwe na Ministere ni erreur yo kudatanga report ngo bamenye ahakarere katanze kandi ntibireba uyu mudamu birareba akarere na ministere muri coordination yabo. Baxamusubize ahantu he. Ubundi se bibwira ko umudamu wagiye muri bino bintu aba atazi uburenganzira bweee. Ni umugabo nawe ahubwo biratangaje

Jay yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

Uwicyeza JOSEE ni yihanagure kuko AKARERE ntabutaka Kagira. Ubutaka ni Ubwa LETA bugatangwa na MINISTERI ibifite mu nshingano zayo. Amakosa yakozwe n’AKARERE katamusobanuriye aho agomba kunyura kugirango abone KARIYERI;
Ashake ahandi , anyure munzira nyazo. IKITABUZE MURI GASABO ni amabuye. POLE SANA.

G yanditse ku itariki ya: 21-01-2016  →  Musubize

ko numva se ubuyobozi buteranya abaturage! ndumva uwo mudamu arimo guhohoterwa!

tigana yanditse ku itariki ya: 21-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka