Ngo babonye amikoro, inganzo yabo yabafasha kwigira

Abagize itorero “Indatwa n’abarerwa” ry’akagari ka Kagina mu Murenge wa Runda, ngo bakeneye amakikoro yo kubyaza inganzo zabo umusaruro.

Abenshi mu bagize iri torero ni abasigajwe inyuma n’amateka bafite impano zo kubyina, kuririmba ndetse no kuvuza ikondera, bakomora ku basekuruza babo.

Bafite impano ikomeye yo kuvuza ikondera.
Bafite impano ikomeye yo kuvuza ikondera.

Nubwo ububyinnyi ari uruhererekane mu miryango yabo, babura ibikoresho byo kubafasha gukora ibiraka byo gususurutsa ibitaramo. Ibyo ngo bigatuma impano zabo zitabateza imbere.

Bavuga ko iyo hari ababakeneye ngo babafashe mu bitaramo, babakodeshereza imyenda n’indangururamajwi, bakabafasha no mu rugendo, byose bakabikata ku gihembo bagombaga kubaha, bagasigarana ubusa.

Gasigwa Omar, acuranga Ikondera, ati “Iyo tubonye ibiraka hano mu cyaro usanga badukase ibyo badufashije byose tugasigarana nk’ amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, twayagabana buri wese agasigarana bibiri”.

Indatwa n'abarerwa ba Kagina banatsinda amarushanwa ku rwego rw'akarere n'Intara y'Amajyepfo.
Indatwa n’abarerwa ba Kagina banatsinda amarushanwa ku rwego rw’akarere n’Intara y’Amajyepfo.

Ahamya ko bafite ubuhanga, ariko bakabura amikoro ngo babubyaze umusaruro bigatuma amatorero akomeye y’i Kigali akodesha bamwe muri bo ngo bababyinire.

Ati “Turi bane tujya gukora ibiraka mu yandi matorero, ariko tubonye ibikoresho mu itorero ryacu nta handi twajya”.

Itorero Indatwa n’abarerwa rirazwi cyane mu Karere ka Kamonyi, kuko ritsinda amarushanwa ajya akoreshwa n’akarere. Ndetse n’iyo hari abashyitsi baje gusura akarere karyifashisha mu kubasusurutsa. Abarigize bavuga ko impamvu badatera imbere ari uko ubuyobozi butabafasha.

Mukamutarambirwa Amina, umubyinnyi, ati “Duserukira umurenge cyangwa akarere inshuro nyinshi ariko ntacyo batumarira. Uzi ko twagiye i Nyanza tujyanywe n’akarere tukaba aba kabiri ariko ntacyo baduhaye. Ubuyobozi buvuze ngo bugiye kwita ku itorero ryacu, twatera imbere”.

Iyo bagiye gusurutsa ibirori batira ibikoresho n'imyambaro.
Iyo bagiye gusurutsa ibirori batira ibikoresho n’imyambaro.

Itorero Indatwa n’abarerwa ryasusurukije ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku wa 8 Werurwe 2013, maze Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Mukabaramba Alvera, asaba ubuyobozi bw’akarere kurifasha kubona imyambaro, ariko hashize imyaka ibiri batarayibona.

Kayiganwa Albert, Umukozi ushinzwe Umuco na Siporo mu Karere ka Kamonyi, avuga ko ibyo kuba MINALOC yarasabye ko akarere gafasha iryo torero ntabyo azi kuko atigeze abimenyeshwa.

Cyakora, ngo mu ngengo y’imari ya 2015-2016, ryateganyirijwe amafaranga abararirwa mu bihumbi 500 yo kurifasha kugura ibikoresho kugira ngo rirusheho kunoza impano zaryo no kuzibyaza umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka