Miss Rwanda 2016: Bane bazaserukira Amajyepfo batambutse

Abakobwa bane muri barindwi bahataniraga itike yo guhagararira Intara y’Amajyepfo mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016, baraye batambutse kuri uyu wa 16 Mutarama 2016.

Igikorwa cyo gutoranya abo ba Nyampinga bahagarariye Intara y’Amajyepfo cyabereye muri Hotel Credo i Huye.

Bane bahize abandi mu Ntara y'Amajyepfo, ibyishimo byari byose.
Bane bahize abandi mu Ntara y’Amajyepfo, ibyishimo byari byose.

Abakobwa 7 bahataniraga iyi tike y’Amajyepfo ni Karake Umuhoza Doreen, Umutoniwabo Cynthia, Isimbi Eduige, Nasra Bitariho, Uwase Aline, Ingabire Angelique na Gisubizo Gaelle.

Nyuma y’irushanwa, abakobwa bane barimo Karake Umuhoza Doreen, Umutoniwabo Cynthia, Isimbi Eduige na Nasra Bitariho ni bo batsinze naho Gisubizo Gaelle ashyirwa ku mugereka.

Uyu mukobwa (Gisubizo) yasigaranye amahirwe yo kuzasimbura uwaramuka adakomeje mu irushanwa mu gihe abandi baviriyemo muri iri jonjora na bo bemerewe kuziyamamaza ahandi hasigaye.

Abakobwa barindwi bahataniraga guhagararira Intara y'Amajyepfo mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016.
Abakobwa barindwi bahataniraga guhagararira Intara y’Amajyepfo mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016.

Ibyashingiweho n’akanama k’abakemurampaka muri iki cyiciro cya mbere ni ubwiza bw’umukobwa, ubumenyi afite mu gusubiza ibibazo, imyitwarire ye mu kuvuga, ibiro ndetse n’indeshyo ye, nk’uko Miss Rusaro Carine wari uyoboye akanama nkemurampaka yagiye abigarukaho muri iki gikorwa cyo kubatoranya.

Abakobwa bane bazaserukira Intara y'Amajyepfo bakikijwe na bamwe mu bagize akanama nkemurampaka.
Abakobwa bane bazaserukira Intara y’Amajyepfo bakikijwe na bamwe mu bagize akanama nkemurampaka.

Aya marushanwa arakomereza mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa 17 Mutarama, aho abera i Rwamagana naho ku wa 23 Mutarama akazasorezwa mu Mujyi wa Kigali.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, hamaze gutorwa Uwamahoro Solange, Umuhoza Sharifa, Majyambere Sheillah na Harerimana Umutoni Pascaline mu gihe mu Ntara y’Iburengerazuba, hatowe Umutoni Balbine, Umuhumuriza Usanase Samantha na Mutesi Jolly.

Ibirori nyamukuru byo gutora umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016 biteganyijwe ku wa 27 Gashyantare 2016, ari na bwo hazagaragara Nyampinga uhiga abandi mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali muri uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka