Rusizi: Impundu yari imaze umwaka yibwe Congo yasubijweyo

Inyamaswa yari imaze umwaka yibwe mu gihugu cya Congo yasubijwe aho ikomoka nyuma y’aho yari imaze iminsi habungwabugwa ubuzima bwayo

Iyi nyamaswa izwi ku izina ry’Impundu ijya gusa n’umuntu yibwe n’Umucongomani ayizana mu Rwanda abwiwe ko azahita abona abayimugurira dore ko zigurwa amafaranga menshi kuko zisigaye mu bihugu 3 U Rwanda, Congo na Uganda.

Abayobozi b'ibihugu byombi bahererekanya inyamaswa y'impundu
Abayobozi b’ibihugu byombi bahererekanya inyamaswa y’impundu

Ku bufatanye n’amasezerano ibihugu bisigaranye izo nyamaswa byagiranye zo gukumira ishimutwa ry’izo nyamaswa ngo zikunze gufatwa zitaragurishwa nk’uko Dr Tony Mudakikwa ushinzwe ubuzima bw’inyamaswa zo mu gasozi muri RDB.

Akomeza avuga ko impamvu iyo nyamaswa yatinze mu Rwanda ari uko babonaga ubuzima bwayo butameze neza babanza kuyitaho kugirango bayisubize iwabo yaragaruye umubiri mwiza dore ko ngo yagaragaraga ko isa niyarwaye kubera inzara yari ifite bityo ibanza kwitabwaho

Impundu isubizwa muri Congo aho ikomoka
Impundu isubizwa muri Congo aho ikomoka

Ati” Twayifashe bayipfunyitse mu gafuka ubwoya bwayo bwaracuramye biba ngombwa ko tubanza gukurikirana ubuzima bwayo tuyitaho kugira ngo tuzayisubize iwabo imeze neza murabona ko isana neza”.

Iyo nyamaswa yafatiwe mu karere ka Rubavu na Polisi y’u Rwanda ku wa 14 Ugushyingo 2014 ifatanywa umukongomani n’umunyarwanda bashaka kuyigurisha miriyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda dore ko ngoyari yijejwe ko hari abazungu bazigura kuri icyo giciro ubu bakaba bafunze.

Minisitiri wa Congo ushinzwe ibidukikije Madamu Adolphine shimira ubufatanye bw'ibihugu byombi mu gukumira ishimutwa ry'inyamaswa
Minisitiri wa Congo ushinzwe ibidukikije Madamu Adolphine shimira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu gukumira ishimutwa ry’inyamaswa

Ku ruhande rwa Congo Minisitiri w’ibidukikije n’amajyambere y’icyaro muri Kivu y’Amajyepfo Adolphine Masoka waje kwakira iyinyamaswa yashimiye ubufatanye buri hagati y’ibyo bihugu mu gukumira ishimutwa ry’izo nyamaswa zisa n’abantu zifatwa zigiye kugurishwa.

Ati” Turashimira ubufatanye bw’ibihugu byombi uburyo dukorana neza mu gukumira ishimutwa ry’ubucuruzi bw’izi nyamaswa zisa n’abantu si ubwa mbere mukoze igikorwa nk’iki natwe nitugira iyo tubona yashimuswe mu Rwanda tuzayizana”.

Umuyobozi wa Pariki Kahuzi Biega ya Congo Radar Nshuli nawe yashimiye ubufatanye mu gukumira ishimutwa ry'inyamaswa
Umuyobozi wa Pariki Kahuzi Biega ya Congo Radar Nshuli nawe yashimiye ubufatanye mu gukumira ishimutwa ry’inyamaswa

Kugeza ubu u Rwanda rumaze gusubiza muri Congo inyaswa z’ubwoko butandukanye cyane cyane izenda gusa n’abantu 10 inyinshi zikaba zishimutwa muri Pariki y’igihugu ya Congo ya Kahuzi Biega

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndibaza ko iyi nkuru atari ukuri mwatubwiye inyamanswa ariko mutwereka abantu ?

munyaneza jean Damascene yanditse ku itariki ya: 14-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka