Hari abaturiye kwa Nyagakecuru ariko batarahaca iryera

Bamwe mu baturiye umusozi wa Huye bavuga ko bajya bumva amateka yo mu bisi byawo kwa Nyagakecuru, ariko ngo ntibarajyayo.

Ibi babivuga nyamara buri kwezi Club Ibisumizi izamuka uyu musozi igana kwa Nyagakecuru, mu rwego rwo gukora siporo no kuzana abandi bantu ngo bahamenye.

Bamwe mu bagize Club Ibisumizi ishishikariza abantu gusura ibisi bya Huye kwa Nyagakecuru.
Bamwe mu bagize Club Ibisumizi ishishikariza abantu gusura ibisi bya Huye kwa Nyagakecuru.

Mu mpera za 2014, umubare munini w’Abanyehuye bazamutse uyu musozi babishishikarijwe na Club Ibisumizi.

Uwitwa Philomène Uwajeneza, yerekana mu bisi bya Huye yagize ati “Numva bavuga ngo ni kwa Nyagakecuru, ariko sindajyayo kuko ari kure. Bavuga ko kuhagera bigoranye. Ngo haraterera cyane. Bintera ubunebwe bwo kujyayo ariko nzajyayo. Numva mbyifuza.”

Imanishimwe Marie Claire na we ati “Numva bavuga ngo kwa Nyagakecuru habaga ikibumbiro cy’inka, bakagira n’ihene nyinshi. Ariko sindahagera ngo mbashe kureba uko hameze, cyangwa n’ibyahakorerwaga mbashe kubimenya. Nanjye ni ukubyumva ukonguko.”

Kajuga Jérôme, umuyobozi wa Club Ibisumizi, avuga ko bafite icyizere ko buke buke, uretse n’abatuye mu Gako, n’abanyehuye bose amaherezo bazahagera.

Ati “Twe tujyayo buri wa Gatandatu w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi, tukajyana n’itsinda ry’abantu hagati ya 30 na 50. Twizera ko uko abantu bazagenda bahamenyera, byibura buri muturage wa Huye yazagerayo kandi akamenya n’amateka yaho.”

Nyagakecuru wo mu bisi bya Huye ni muntu ki?

Nyagakecuru uvugwa mu mateka y’u Rwanda nk’umuhinza[kazi] (w’umugore), yamamaye cyane nyuma y’ingoma ya Ndahiro Cyamatare, ndetse no mu rwimo rwa Ruganzu II Ndori.

Muri icyo gihe, yigaruriye Ibisi bya Huye abitegeka nk’impugu ye itarisukirwaga n’ubonetse wese. Mbese, ntihari hakiri ah’u Rwanda.

Nyagakecuru yaje kwicwa n’umwami Ruganzu II Ndori (n’ingabo ze Ibisumizi), mu bitero yagabye hirya no hino arwanya abahinza bari barigabagabanyije u Rwanda.

Iyo misozi irenga ni yo bisi bya Huye Nyagakecuru yari atuyeho.
Iyo misozi irenga ni yo bisi bya Huye Nyagakecuru yari atuyeho.

Amateka avuga ko kuva Nyagakecuru yaterwa akanicwa n’ingabo z’Ibisumizi, ahasaga umwaka w’1510, nta wundi muntu uratura mu bisi bya Huye.

Abageze kwa Nyagakecuru bifuza ko hatunganywa

Uwitwa Irasubiza Dieudoné ati “Amateka yaho arazwi. Hakwiye kugirwa neza, bakahubaka ku buryo n’abantu bose bajya bahatemberera. Kuko kujyayo ni ukunyura mu mashyamba, hari igihe n’umuntu yahahurira n’inyamaswa.”

Umuyobozi wa Club Ibisumizi, Kajuga Jérôme, avuga ko intego bafite ari ukuzatunganya ahantu ndangamateka ho ku musozi wa Huye.

Agira ati “Hari nk’aho twita ku Kabakobwa twifuza kuzashyira urubohero ruzajya rwibutsa uko abakobwa bajyaga kuhacira imyeyo.”

Kandi ati “Hari ku isoko ya Nyirahuye, hari ku iriba rya Nyagakecuru aho yashoraga inka ze, hari no ku Ngoro ya Nyagakecuru, hari ku gisoro cya Ruganzu. Aho hose tuhafitiye gahunda irambuye yo kuzahatunganya.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Komeza imihigo rutindukanamurego, byanze bikunze tugomba gusubira ku muco wacu

Jiji yanditse ku itariki ya: 28-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka