RRA yinjije amafaranga arenga ayo yari yateganyije

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda (Rwanda Revenue Authority) cyatangaje ko cyinjije amafaranga miliyari 428.4 ugereranyije na miliyari 397.3 yari yateganyije kwinjiza mu mezi 9 ashize (kuva muri Nyakanga 2011 kugeza muri Werurwe 2012). Amafaranga RRA yinjije arengaho 7% by’ayo yari yateganyije kwinjiza mu mezi 9 ashize

Mu kiganiro Rwanda Revenue Authority yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 27/04/2012, byagaragajwe ko ugereranyije n’igihe nk’icyo cy’umwaka washize, amafaranga RRA yinjiye yiyongereyeho 19.8%.

Muri iyi minsi u Rwanda rwashyize imbere korohereza abashoramari mu rwego rwo guteza imbere ishoramari mu Rwanda, ibyo bikaba ari bimwe mu byatumye amafaranga RRA yinjije yiyongera kuko abashoramari babaye benshi bityo n’imisoro ikiyongera.

Mu rwego rero rwo gufasha abo bashoramari ngo akazi kabo kagende neza, RRA yashyizeho gahunda yo gukora amasaha 18 kuri 24 ni ukuvuga kuva sa moya za mu gitondo kugeza saa sita z’ijoro. Abakenera serivisi bazajya berekeza ku biro bya Gikondo, Kabuye na Gatsata kuva itariki 01/05/2012.

RRA ifatanyije na Trade Mark East Africa (TMEA) na United Nation Conference on Trade and Development (UNCTAD) batangije umushinga wo gukoresha ikoranabuhanga. Ibyo bizafasha mu guhanahana amakuru no gutanga serivisi mu buryo bwihuse hakoreshejwe interineti aho umuntu kuzunguruka ushaka ibyangombwa akazajya abisanga ahantu hamwe.

Mu byo bateganya gukora kandi harimo korohereza imisoro n’amahoro ku mishinga mito n’iciriritse mu Rwanda hakurikije inyungu ya ba nyirayo. Aha, amwe mu mategeko abigenga nayo azavugururwa; nk’uko itangazo rya Rwanda Revenue Authority ribivuga.

RRA irashishikariza buri wese kugira indoto yo kwihangira umurimo no kwikorera aho bishoboka, mu rwego rwo guharanira iterambere rirambye ry’umuntu ku giti cye ndetse n’iry’igihugu muri rusange.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka