Imikorere idahwitse mu makoperative ituruka ku kutamenya amategeko

Kutamenya amategeko agenga amakoperative n’uburenganzira bwa buri munyamuryango biri bikunze gutuma amwe mu makoperative adakora neza.

Ubuyobozi bw’ ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), bugaragaza ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa mu mikorere y’amakoperative, hakiri ibigomba gukorwa mu bijyanye no guhugura no kongerera ubushobozi abagize aya makoperative.

Abahagarariye amakoperative bavuga ko icyuho ku bayobozi bakora nabi gifashwa n'ubumenyi buke ku banyamuryango.
Abahagarariye amakoperative bavuga ko icyuho ku bayobozi bakora nabi gifashwa n’ubumenyi buke ku banyamuryango.

Jackson Kwikiriza, ushinzwe inyigisho n’amahugurwa ku makoperative muri RCA, avuga ko ariyo mpamvu bateguye amahugurwa ku makoperative bigaragara ko akiri kwiyubaka mu turere dutandukanye turimo n’aka Karongi.

Kwikiriza kandi avuga ko ubumenyi buke bw’abanyamuryango mu mategeko biri mu bishobora gutuma bamwe mu bayobozi b’amakoperative bagerageza kwiharira ubuyobozi.

Avuga ko hari aho usanga bayobora imyaka ya manda irenze igenwa n’itegeko, cyangwa bagashakisha izindi mpamvu zituma amatora atinda bagahama mu nzibacyuho.

Agira ati “Inama naha abanyamuryango bose muri rusange ni uko umunyamuryango angana n’undi muri koperative, afite uburenganzira bwo gutora, gutorwa kandi akayobora, abayobozi bakamenya ko niba igihe kigeze batanga umwanya ku bandi nta kindi kibazo kivutsemo.”

Igirabose Collete umuyobozi w’inama njyenzuzi muri koperative Abakundumurimo ikora umutobe wa Marakuja avuga ko uretse ubumenyi butandukanye yungutse, aya mahugurwa yatumye abasha kumemnya n’uko mu yandi makoperative byifashe.

Ati “Nungutse byinshi cyane mu bijyanye n’amategeko, kandi buriya nanamenye uko ahandi byifashe kuko hano twumvisemo abayobozi bakiri mu nzibacyuho kandi manda zabo zararangiye.”

Ntihemuka Thomas uyobora koperative Rimba Rubengera ikora ubudozi bw’imyenda we ati “Iyo abanyamuryango bose bamenye amategeko koko, buri wese akumva ko afite uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we, byose bigenda neza kandi nta handi byava ni mu mahugurwa nk’aya.”

Itegeko rigenga amakoperative rigena manda y’imyaka itatu ku buyobozi bwa koperative, ikaba ishobora kongererwa umuntu inshuro imwe gusa.

Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa Kabiri mu Karere ka Karongi agomba gusozwa ku munsi w’ejo kuwa gatatu, akaba yitabiriwe n’abahagarariye amakoperative basaga 80.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka