Urubyiruko rurasabwa kwizigamira biciye mu Isoko ry’Imari n’Imigabane

Ikigo gishinzwe iby’Imari n’imigabane (Rwanda Capital Market Authority, CMA) kirasaba urubyiruko gutangira kwizigamira hakiri mu kwiteza imbere no kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Babisabwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe iby’Imari n’Imigabane(CMA), Eric Bundugu, ubwo yagarinirizaga urubyiruko rusaga ibihumbi bitatu rwaturutse hirya no hino mu Rwanda rwari rwitabiriye Inkera y’Imihigo y’Urubyiruko yashojwe uri uyu wa Kabiri, tariki 22 Ukuboza 2015 kuri Petit Stade.

Yagize ati “Uretse kumva no kumenya neza uko Isoko ry’Imari n’Imigabane rikora, urubyiruko rukwiye kumva neza ko rukwiye guteganyiriza ejo hazaza habo babika mbere y’igihe.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa CMA, Eric Bundugu, aganiriza urubyiruko.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa CMA, Eric Bundugu, aganiriza urubyiruko.

Isoko ry’Imari n’Imigabane rikoreshwa n’ibigo bitandukanye binini biba bishora imari kandi bikungukirwa, ariko n’abashoramari basanzwe harimo n’urubyiruko na bo bemerewe kuhashora imari kandi bakabona inyungu zivuye mu isoko.”

Yakomeje agira ati “Dushimishijwe no kugira urubyiruko ruzi neza uko rwakwizigamira binyuze mu Isoko ry’Imari n’Imigabane ndetse n’uko rwakomeza gutanga umusanzu warwo mu guteza imbere igihugu binyuze muri gahunda zitandukanye ariko by’umwihariko rwitabira kwizigamira neza.”

Mutabazi James w’imyaka 18 y’amavuko, ukomoka mu Karere ka Rubavu, nyuma yo kugezwaho icyo kiganiro cyo gushora imari nk’urubyiruko ku Isoko ry’Imari n’imigabane yavuze ko yari amaze igihe kinini yibaza uko yakwizigamira ariko ko abonye igisubizo.

Yagize ati “Maze igihe kinini nshishikajwe no kumenya uko nakwizigamira binyuze mu Isoko ry’Imari n’Imigabane ariko menye amakuru ahagije neza ubu niteguye kwizigamira kandi ntanga umusanzu wanjye mu guteza imbere u Rwanda.”

Urubyiruko rusaga ibihumbi bitatu ruganirizwa ku kwizigamira binyuze mu Isoko ry'Imari n'Imigabane.
Urubyiruko rusaga ibihumbi bitatu ruganirizwa ku kwizigamira binyuze mu Isoko ry’Imari n’Imigabane.

Imwe mu nshingano nyamukuru y’Ikigo gishinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) harimo kwigisha abantu b’ingeri zinyuranye uko bazigama kandi bashora imari kuri iri soko mu kwiteza imbere ubwabo ndetse no kuzamura ubukungu bw’u Rwanda muri rusange.

RCMA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka