Perezida Kagame ashobora gukura abantu mu rujijo nyuma y’ibiva muri referandumu

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’ibiva muri referandumu igihe icyo ari cyo cyose yavuga niba aziyamamaza muri 2017.

Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2015, yitabiriye itora rya Referandumu igamije kuvugurura Itegeko Nshinga.

Perezida Kagame n'umuryango we bakigera ku biro by'itora.
Perezida Kagame n’umuryango we bakigera ku biro by’itora.

Perezida Kagame watoreye ku biro by’itora bya APE Rugunga, yari aherekejwe na madamu we Jeannette Kagame ndetse n’umukobwa we Ange Kagame.

Abajijwe n’itangazamakuru icyo avuga kuri referandumu, Perezida Kagame yavuze ko ibiri kuba ari amahitamo y’Abanyarwanda kandi bikaba biri mu bushake bwabo.

Aha Perezida Kagame yari akigera mu Biro by'Itora.
Aha Perezida Kagame yari akigera mu Biro by’Itora.

Perezida Kagame yabajijwe niba, mu gihe Itegeko Nshinga rishya ryatorwa, yakwemera ubusabe bw’Abanyarwanda bwo kongera kwiyamamaza muri 2017, avuga ko atabizi. Yagize ati “Ntabwo mbizi. Tuzabimenya igihe nikigera.”

Mu byumweru bishize, Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’ibiza kuva mu itora rya referandumu ari bwo azatangaza aho ahagaze ku kuba yakwiyamamaza muri 2017, nk’uko abaturage bakomeje kubimusaba.

Aha bamwerekaga urupapuro rw'itora.
Aha bamwerekaga urupapuro rw’itora.

Amaze gutora kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yabwiye itangazamakuru ko ashobora kugira icyo abivugaho “igihe icyo ari cyo cyose.”

Hafi miliyoni 4 z’Abanyarwanda bemerewe gutora, basabye ko Itegeko Nshinga ryo mu 2003 rivugururwa, by’umwihariko ingingo ya 101 yashyiraga imbago kuri manda 2 z’Umukuru w’Igihugu zidashobora kongerwa.

Perezida Paul Kagame atora Referandumu.
Perezida Paul Kagame atora Referandumu.

Abatanze ubwo busabe bagaragaje ko bifuza gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame, bavuga ko yagejeje u Rwanda ku iterambere ridasubirwaho mu nzego zose.

Madamu Jeannette Kagame na we yajyanye n'umugabo we gutora Referandumu.
Madamu Jeannette Kagame na we yajyanye n’umugabo we gutora Referandumu.
Perezida Kagame nyuma yo gutora yaganiriye n'abanyamakuru.
Perezida Kagame nyuma yo gutora yaganiriye n’abanyamakuru.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

tuzi icyo dukeneye dushyigikiye ivugururwa

ndikumana yanditse ku itariki ya: 18-12-2015  →  Musubize

UMUSAZA WACU ATORWE TU.

GASASIRA yanditse ku itariki ya: 18-12-2015  →  Musubize

TURIFUZA KUMVA IJAMBO KAGAME WACU ATUBWIRA.MBERE YOKUJYAMA. AZATUYOBORAPAKA.

NSHIMIYIMANA Emmanuel (samedi) yanditse ku itariki ya: 18-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka