Yirirwa ahetse umwana umugore yamutanye

Ukozehasi Jean Nepo utuye mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Jali, yirirwa acuruza anahetse umwana avuga ko umugore yamutanye.

Ukozehasi avuga ko atuye mu nzu y’icumbi mu mudugudu wa Gahinga, akagari ka Muko, atunzwe no kwahira ibyatsi by’imiti, akajya kubibunza mu mujyi wa Kigali.

Ukozehasi yirirwa azenguruka umujyi ahetse umwana avuga ko umugore yamutanye.
Ukozehasi yirirwa azenguruka umujyi ahetse umwana avuga ko umugore yamutanye.

Agira ati "Ndabyuka nkamwuhagira, ngateka ibyo turya nkajya no kumukamishiriza amata, ubundi ngaheka nkajya gushaka imiti yo kwiririrwa ngendana muri Kigali".

Avuga ko hashize umwaka urenga umugore amutanye umwana w’umukobwa, ubu uri mu kigero cy’umwaka n’igice.

Ati "Umugore yarantaye yisubirira mu buraya kuko aho nari naramukuye; iyi ni imiti ya kinyarwanda, harimo imyanzuranya, intare y’irungu n’ibindi, nibyo bidutunze jye n’uyu mwana wanjye w’umukobwa."

Atangariza akababaro ke itangazamuru mu mujyi wa Kigaki rwagati aho akorera.
Atangariza akababaro ke itangazamuru mu mujyi wa Kigaki rwagati aho akorera.

Uyu mugabo usheshe akanguhe, avuga ko ikibazo yagejeje ku nzego z’ubuyobozi, ari uko nta gishoro cyo guteza imbere ubucuruzi bwe, kugira ngo ave ku gucururiza ku muhanda bitemewe. Arasaba kandi ubufasha bwo kubona inzu yaturamo kuko ngo acumbitse.

Mu gihe bimenyerewe ko abagabo aribo batana abana abagore, uyu we arabona bitangiye guhinduka, ngo "niba ari ukumva nabi uburinganire" ntabizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ibintu nk’ibi mubuzima bibaho ariko biberaho kutwigisha ningombwa rero ko uyu mugabo abinyuramo gusa nyine yihangane kandi akomere IMANA iramuzi izamuba hafi iminsi yose.

Claudette yanditse ku itariki ya: 16-05-2016  →  Musubize

arabeshya afite umugoreya jujubije ntatuma umugore akora kumwana akubita umugore umugabo ahorayasinze

josee yanditse ku itariki ya: 26-04-2016  →  Musubize

imana izamurinda narekane niyo ndaya

issa yanditse ku itariki ya: 19-02-2016  →  Musubize

nukwihanganape!gusa birababaje uwomuziranenge nyi yamuhoye ubusape iyo yihangana Wenda akamwonsa amezi 6

munganyiki tawusi yanditse ku itariki ya: 11-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka