Abayobozi b’abana batowe barizeza gukorera ubuvugizi bagenzi babo

Abagize komite nyobozi y’Ihuriro ry’abana mu gihugu batangiye gutorwa, barizeza ko ibibazo birimo kutiga n’ibiyobyabwenge, bazabigeza ku babishinzwe.

Kuri uyu wa kabiri tariki 1 kugeza 4 Ukuboza 2015, haraba amatora y’abahagarariye abana bunganira Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana, akorerwa mu turere twose guhera mu midugudu kuzageza ku rwego rw’Igihugu.

Mu kagari ka Musezero ku Gisozi hatangiriye amatora y'abahagarariye Ihuriro ry'abana mu gihugu.
Mu kagari ka Musezero ku Gisozi hatangiriye amatora y’abahagarariye Ihuriro ry’abana mu gihugu.

Uwera Emma w’imyaka 15, ni umwe mu batowe ariko asanzwe afite inzozi zo kuzatwara indege. Avuga ko azakorera ubuvugizi abana bo ku Gisozi batiga kandi bakanywa ibiyobyabwenge, bitewe n’ubukene n’ubupfubyi.

Yagize ati “Ibibazo dufite ni uko abana bamwe na bamwe batiga kandi hano barimo benshi, ni ba mayibobo; ibi biraterwa n’uko ababyeyi babo nta bushobozi bafite; ku rwanjye ruhare ndumva basubira mu ishuri mu mwaka utaha.”

Ihirwe Daniel yavuze ko ibibazo by’ubushobozi buke bw’abana bizajya biganirwaho mu kagoroba k’abana no mu mikino ibahuza, ku buryo ngo bagiye gutangira gahunda yo kwegeranya amafaranga no kuremerana.

Abana bitabiriye gutora ababahagarariye.
Abana bitabiriye gutora ababahagarariye.

Kwiharika bakorora amatungo amagufi, guhinga ibijyanye n’ubushobozi bwabo n’indi mirimo yabahesha inyungu, ngo nibyo bazateza imbere nk’uko Ihirwe yabyijeje.

Ihirwe Daniel w’imyaka 12, urangije kwiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza; ngo arateganya kuzaba umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru.

Ihuriro ry’abana ngo rishobora gutanga ibisubizo mu iterambere n’imibereho myiza y’abana, ariko ngo ntabwo abana n’ababyeyi bararimenya, nk’uko byatangajwe na Uwase Hirwa Honorine wari usanzwe ariyobora, unasaba Komisiyo y’Igihugu y’abana kubibafashamo.

Bamwe mu bayobozi bashinzwe abana mu nzego z'ibanze no ku rwego rw' Igihugu.
Bamwe mu bayobozi bashinzwe abana mu nzego z’ibanze no ku rwego rw’ Igihugu.

Komisiyo ivuga ko kuba abana bitabira gutora ababahagararira, bibafasha kumenya uburyo bw’imiyoborere y’igihugu bakiri bato no gutegura abayobozi b’ejo hazaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Rangwida Nyirabahire, yavuze ko bifuza ko Ihuriro ry’abana ryabafasha kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kubera Leta ijisho bakamenya ko abana bose biga no guteza imbere imico n’imyifatire iboneye.

Komite iyobora abana guhera ku mudugudu kugeza ku rwego rw’Igihugu, igomba kuba igizwe na Perezida, Visi Perezida, Abajyanama babiri hamwe n’uhagarariye abafite ubumuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba bana ndabashyigikiye,Abana bafite ibibazo abenshi batakaza amahirwe kuko ingo zananiniye ababyeyi babo baratandukanye!Nzatanga umusada mugushyigikira abana.Bansange mbigishe imyuga izabagirira akamaro.Ndabakunye kd na Yesu yarabakunze (bana nimuze kayonza VTC mumarembo ya primaire mubizu bishaje by’abapadili)mbereke uburyo mwakwibeshaho mwiga mwirihirira abo binaniye nzabashakira ababarihirira!u Rwanda ntakazi rufite!abana bamenye ubwenge mbafashe!Turi kumwe!

kayijuka yanditse ku itariki ya: 1-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka