Rayon Sports yihereranye Kiyovu,zijyana ½ cya Christmas cup

Rayon Sports ibifashijwemo na Manishimwe Djabel yamaze kwerekeza muri ½ cy’irushanwa Rayon Sports Christmas Cup,izamukana na Kiyovu,AS Kigali na Mukura

Ku munsi wa nyuma w’amajonjora y’imikino yateguwe na Startimes ifatanije na Rayon Sports,ikipe ya Rayon Sports yaje gutsinda ikipe ya Kiyovu Sports ibitego 2 ku busa,ibitego byose byatsinzwe mu gice cya mbere na Manishimwe Djabel.

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga
Kiyovu Sports yabanje mu kibuga
Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

Muri uyu mukino w’amakipe asanzwe ari amakeba kuva kera,wari witabiriwe n’abafana benshi n’ubwo umukino wakinwe mu masaha y’akazi ndetse no ku munsi w’akazi.

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye isatira cyane ikipe ya Kiyovu Sports,ndetse no ku munota wa 6 w’umukino,Imanishimwe Emmanuel ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso yazamukanye umupira,awuhereza Olave Gahonzire nawe awugeza kuri Manishimwe Djabel wari uri ku ruhande rw’iburyo,maze ajijisha ba myugariro ba Kiyovu ko agiye guteza ukuguru kw’indyo, ahindukiza umupira awuteresha ukuguru kw’imoso,maze umunyezamu wa Kiyovu Sports ashiduka inshundura zinyeganyega.

Nyuma y’iminota 20 gusa,hari ku munota wa 26 w’umukino,Manishimwe Djabel yongeye gufata umupira mu kibuga hagati,maze yohereza ishoti rirerire mu izamu rya Kiyovu Sports,maze umunyezamu aryamye ngo agarure umupira asanga igitego cyamaze kugeramo kare,biba bibaye 2-0 ari nako igice cya mbere ndetse n’umupira warangiye muri rusange.

Djabel atsinze igitego cya 2,yarwanaga ashaka gukura mo umupira,abakinnyi bamubera ibamba
Djabel atsinze igitego cya 2,yarwanaga ashaka gukura mo umupira,abakinnyi bamubera ibamba

Usibye uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro,i Nyamirambo kuri Stade ya Mumena haberaga undi mukino wahuzaga Gicumbi na Sc Villa,umukino waje kurangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2,biza no gutuma Kiyovu Sports ihita ibona amahirwe yo kwerekeza muri 1/2 cy’irangiza ibifashijwemo na Gicumbi yatumye Villa idatsinda kuko byari gutuma Kiyovu isezererwa.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 2 Ukuboza 2015,haraza gukina imikino ya 1/2 cy’irangiza,aho ku Kicukiro AS kigali yabaye iya imbere mu itsinda rya 2 izahura na Kiyovu Sports yabaye iya 2 mu itsinda rya 1, naho kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Rayon Sports yabaye iya mbere mu itsinda rya 1 igahura na Mukura VS yabaye iya 2 mu itsinda rya 2,maze ,izizatsinda zikazahurira ku mukino wa nyuma kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 05/12/2015.

Andi mafoto kuri uyu mukino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nzayigwaho pe!

RAFIKI yanditse ku itariki ya: 6-01-2016  →  Musubize

ni mureke Gitinyiro yacu

alias yanditse ku itariki ya: 2-12-2015  →  Musubize

Mwiriwe.Rayo Sports Nikomerezaho. Nubuyo Bozibwiza.Icyini Cyojyihe.Good.

UWIMANA.CAYITANI yanditse ku itariki ya: 2-12-2015  →  Musubize

Ariko wa mugani w’abayobozi ba FERWAFA, rayon iteye ubwoba. Nawe se kuwa mbere yari umunsi w’akazi, nyamara kuri match stade abantu barayisaguka. Ndabona ukyobora Ferwafa udakunda rayon warwara umutima. Mujye mubihanganira nta kundi.

wjhjwdw yanditse ku itariki ya: 1-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka