Mu Rwanda hagiye kujyaho urwego rukurikirana ibijyanye n’iyicarubozo

Buri gihugu cyashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo kurwanya iyicarubozo gisabwa gushyiraho urwego rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Mu nama y’iminsi ibiri yateguwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ku bufatanye na Kaminuza ya Bristol yo mu Bwongereza hamwe n’iya Cape Town muri Afrika y’Epfo yatangiye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2015, baraganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri aya masezerano.

Iyicarubozo ngo rigomba kurwanywa rigacika burundu ku isi yose.
Iyicarubozo ngo rigomba kurwanywa rigacika burundu ku isi yose.

Avuga ku rwego rugiye kujyaho, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, Nirere Madelène, yagize ati"Uru rwego ruzaba rushinzwe gukurikirana umunsi ku munsi ahantu hafungiye abantu niba nta yicarubozo bakorerwa ndetse niba amategeko ashyirwaho yo kurirwanya yubahirizwa".

Akomeza avuga ko iyi nama inahamagarira inzego zitandukanye za Leta, sosiyete sivile n’abandi bafatanyabikorwa cyane cyane abakora ku bijyanye n’amategeko kugira ngo batange ibitekerezo ku mikorere y’uru rwego.

Umuyobozi wa NCHR avuga ko urwego rugiye gushyirwaho ruzagenzura iyubahirizwa ry'amategeko akumira iyicarubozo.
Umuyobozi wa NCHR avuga ko urwego rugiye gushyirwaho ruzagenzura iyubahirizwa ry’amategeko akumira iyicarubozo.

Cyrus Munyaburanga Nkusi, Umuyobozi w’Umuryango "Governance For Africa" wita ku miyoborere myiza, avuga ko iyicarubozo mu Rwanda nta bukana rifite.

Agira ati"Aho iyicarubozo ryagaragaye usanga ryarakozwe n’umuntu ku giti cye kuko amategeko arikumira ahari kandi yubahirizwa, gusa ntitwaterera iyo ari yo mpamvu tugomba guhura tugafata ingamba zo kurihashya burundu zirimo ishyirwaho ry’uru rwego".

Yongeraho ko ikibazo cy’iyicarubozo kigaragra mu bihugu bitandukanye, gusa ngo ntirikorwa ku rugero rumwe kuko n’amategeko arikumira na yo atubahirizwa kimwe mu bihugu byose.

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu buvuga ko mu mwaka ushize wa 2014 bwakiriye ibibazo bibiri gusa by’iyicarubozo naho muri uwu mwaka wa 2015 ngo nta kibazo nk’iki barakira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka