Paris: Minisitiri Mushikiwabo yitabiriye inama ku mihindagurikire y’ikirere

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yitabiriye inama mpuzamahanga yatumiwemo ibihugu 150 ku isi yiga ku mihindagurikire y’ikirere no kuyifatira ingamba.

Muri iyi nama yiswe “COP21” yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 30 Ugushyingo 2015, abakuru b’ibihugu bayitabiriye basabwe gufata ingamba zizarinda isi n’abayituye ingaruka mbi z’imihindagurike y’ikirere.

Minisitiri Mushikiwabo yagiye aherekjwe na Minisitiri w'Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta.
Minisitiri Mushikiwabo yagiye aherekjwe na Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta.

Minisitiri Minisitiri Mushikiwabo yitabiriye iyi nama aherekejwe na Minisitiri w’Umutungo Kamere n’ibidukikije, Dr. Vincent Biruta.

Minisitiri Biruta yari yatangaje ko muri iyo nama u Rwanda ruzakora ubuvugizi ku mafaranga agera kuri miliyari 100 bitarenze 2020, ibihugu bikomeye byemeye yo gutera inkunga imishinga yo kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

U Rwanda rwateye intambwe mu guhangana n’ingaruka z’imihandagurikire y’ikirere rubungabunga imigezi runatera amashyamba ku misozi.

Kugeza ubu hegitare ibihumbi 49 byamaze guterwaho amashyamba mu gihe muri 2015-2016 biteganyijwe ko hazaterwa hafi hegitare ibihumbi umunani.

Intego u Rwanda rwihaye ni uko 30% by’ubuso bw’igihugu bugomba kuba buteyeho ibiti mbere 2020 none ubu bigeze kuri 29.3%.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Ban-Ki-Moon yagaragaje ko ahangayikijwe n’ingaruka ziterwa n’ibyuka bihumanya ikirere.

Mu ijambo rye, Ban-Ki-Moon yavuze ko isi yugarijwe n’izamuka ry’ubushyuhe hatagize igikorwa mu maguru mashya abatuye isi bagira ikibazo gikomeye cy’ibiribwa no kubura amazi bitewe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Abahanga mu by’ikirere bagaragaza ko habayeho kwiyongera k’ubushyuhe ku kigero kirenze degre ebyiri za serisiyusi (celius) byagira ingaruka mbi ku batuye isi. Umunyamabanga Mukuru wa UN abiheraho abasaba kugira icyo bakora.

Ati “Ejo hazaza h’abatuye isi hari mu maboko yanyu, intego yacu ni uguharanira impinduka, guhera ubu urugendo (inzibacyuho) ruratangiye….Dukeneye amasezerano ya Paris ko aba ay’isi kandi afatika.”

Ibihugu byateye imbere mu by’inganda nk’u Bushinwa, Leta zunze Ubumwe z’Amerika, u Buhinde, ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi biza ku isonga mu guhumanya ikirere byohereza ibyuka mu kirere, ariko bimwe bigaseta ibirenge mu kubahiriza amasezerano agenga igabanuka ry’ibihumanya ikirere.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Laurent Fabius, ahereye ku ngero zifatika zatewe n’imihindahurikire y’ikirere nk’imyuzure muri Bangadesh yunzemo ati “Ntidutsindirwa hano i Paris ni akababaro, nitugera ku masezerano afatika biratanga icyizere cy’ejo hazaza.”

Muri 2009 i Copenhague, ibihugu bitandukanye byiyemeje kugabanya ubushyushye ho degree ebyiri kugera mu mwaka 2100 no kuganya ibyuka bihumanya ikirere hagati 40% kugeza kuri 70% kugeza muri 2050.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ihindagurikire y’ikirere igirwamo uruhare runini cyane n’ibyotsi bijya mu kirere iyo imashini zo mu nganda, imodoka, cyangwa indege bitwika gas na mazutu kugira ngo bibashe gukora. ibi rero bigirwamo uruhare runini n’ibihugu bikomeye kw’isi. bikwiye kuba aribyo bifata iya mbere.

MUGISHA Ebenezer yanditse ku itariki ya: 28-01-2016  →  Musubize

Plz try to be professional. Nta Minister uherekeza undi. Mwakabaye mwavuze ko bajyanye. Ubwo se mwahereye kuki muvuga ngo aherekejwe?
Climate chanhe is the responsibility of MINIRENA, I don’t see why Hon. Biruta should accompaign Hon. Mushikiwabo.

Umusomyi yanditse ku itariki ya: 30-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka