Ngororero: Akarere kahembye umugore wibarutse 3

Mu gutera inkunga umubyeyi ukennye wabyaye abana 3, kuwa 27 Ugushyingo 2015, ubuyobozi n’abakozi b’Akarere ka Ngororero bamugeneye ibihembo.

Mukamufasha Jaqueline yibarutse abana 3 mu Ukwakira uyu mwaka. Uyu mugore uvuka mu murenge wa Muhororo Akagari ka Mubuga akaba yari aherutse kudutangariza ko adafite ubushobozi bwo kurera aba bana igihe nta nkunga yahabwa.

Abakozi b'Akarere basura umubyeyi wibarutse batatu
Abakozi b’Akarere basura umubyeyi wibarutse batatu

Ubwo twamusuraga yagize ati “Mu by’ukuri sinari nsanzwe nsabiriza, ariko uko bimeze ubu rwose nkeneye umuntu umfasha ku buryo mbonye n’uwo naka inkunga ngo mbashe kwirerera abana nayimusaba kuko birangiye pe”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere Nyiraneza Clotilde ari nawe wayoboye abandi muri icyo gikorwa avuga ko ubusanzwe Akarere n’abakozi bako bafite umuco wo guhemba ababyeyi bibarutse kuri ubu buryo.

Ati “Twebwe tugira umuryango (Ngororero Family). Iyo havutse ikibazo haba ku mukozi cyangwa ku wundi muturage wacu turamufasha uko dushoboye. Niyo mpamvu ababyeyi bibarutse abana benshi icyarimwe nabo tubafasha kuko baba bakeneye ubufasha bw’umwihariko”.

Uyu muyobozi avuga ko akenshi ababyeyi babyara abana benshi icyarimwe muri aka karere baba badafite amikoro ahagije. Niyo mpamvu ngo badatereranwa kuko abana bavuka ari ejo hazaza h’igihugu.

Ibihembo byashyikirijwe uyu mubyeyi byari bigizwe n’ibiribwa birimo umuceri, isukali, amafu anyuranye, ibishyimbo n’amavuta. Harimo kandi n’ibikoresho by’isuku, amasuka yo guhinga, terimosi utwenda tw’abana n’ibitenge by’umubyeyi.

Uretse ibihembo bahawe, Nyiraneza yanabaseranyije inka izabageraho bitarenze muri gahunda ya Girinka munyarwanda. Akarere kanishyuriye bariya bana 3 ubwisungane mu kwivuza, kandi ngo bazakomeza kubaba hafi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka