Ubuhinzi bw’indabo bumwinjiriza ibihumbi 400 ku kwezi

Mu Rwanda, ubuhinzi bw’indabo ntiburitabirwa cyane ariko ababushoyemo imari bahamya ko iyo bukozwe neza bubinjiriza amafaranga bakazamura imibereho yabo.

Mu imurikabikorwa ry’iminsi itatu ry’abahinzi b’indabo, imbuto n’imboga ryateguwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda(PSF) kuva ku wa 25-27 Ugushyingo 2015, abahinga indabo bavuze ko ari akazi nk’akandi.

Hafashimana ahamya ko indabo zimwinjiriza ibihumbi 400 buri kwezi.
Hafashimana ahamya ko indabo zimwinjiriza ibihumbi 400 buri kwezi.

Hafashimana Justin, umuhinzi w’indabo wo mu Karere ka Rubavu, avuga ko we n’umugore we nta kandi kazi bakora kandi ko babayeho neza.

Agira ati "Kugeza ubu mpinga kuri hegitari imwe ariko ngeze aho ninjiza amafaranga ibihumbi 400 ku kwezi. Niyubakiye inzu ifite agaciro ka miliyoni 8 nanigurira ubutaka bwa miliyoni 15 ari ho nteganya kwagurira umushinga wanjye".

Hafashimana bakunze kwita Doctor wa mauwa (muganga w’indabo), avuga ko afite isoko rinini kuko agemura i Kigali, muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo no muri Uganda ariko ngo iryo soko ntarihaza.

Abahinzi b'indabo bavuga ko zabazamuriye imibereho kuko zunguka cyane.
Abahinzi b’indabo bavuga ko zabazamuriye imibereho kuko zunguka cyane.

Avuga ku mbogamizi afite, agira ati "Ikibazo nyamukuru mfite ni icy’iyangirika ry’indabo iyo haguye urubura kuko nta Green House (inzu bahingamo) ngira, nkaba nsaba Minisiteri y’Ubuhinzi n’uUbworozi kumfasha nkazibona nk’uko bari barabinyemereye".

Mukamuhizi Béatrice, uhingira indabo mu gishanga kiri mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, avuga ko yahagaritse ubuhinzi bw’imyumbati yerekeza mu bw’indabo kuko ngo yasanze ari bwo bwunguka.

Ati"Ubu ninjiza ibihumbi 120 mu kwezi kuko maze igihe gito ntangiye uwu mushinga ariko nimara kwagura ibikorwa ndateganya ko ariya mafaranga azikuba gatatu kuko mbona benshi simbashe kubahaza".

Minisitiri Mukenshimana Geraldine avuga ubuhinzi bw'indabo n'imboga bugiye kongererwa imbaraga.
Minisitiri Mukenshimana Geraldine avuga ubuhinzi bw’indabo n’imboga bugiye kongererwa imbaraga.

Yongeraho ko ubu yishyurira abana be amafanga y’ishuri, mituweri, agaha n’akazi abantu 20 kandi byose bikishyurwa ava mu ndabo.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Géraldine, avuga ko ubuhinzi bw’indabo, imbuto n’imboga butaratera imbere ariko ngo hari icyo bwinjiriza igihugu.

Ati "Ubu buhinzi bwinjije miliyari 6 muri uwu mwaka wa 2015 ari yo mpamvu hari ingamba nyinshi zo kubuzamura turimo gufata, zirimo kongera ubutaka bukorerwaho n’ingengo y’imali yabushyirwagamo".

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nshaka kumutezimbere nkamugurira zimwe mundabo afite Niba bishoboka mwampa number ye

Alias yanditse ku itariki ya: 16-12-2019  →  Musubize

Mwiriwe nejejwe nuko indabo ziteza imbere abazihinga nigihugu cyacu nkaba nsaba ko abanyeshuri twiga iyo option ya horticulture muri UR-CAVM BUSOGO cyangwa abayirangijemo ko twahabwa umunsi wo kuganira nabahinzi cyangwa cooperative zihinga indabo

Hagenimana Edouard yanditse ku itariki ya: 23-02-2018  →  Musubize

Mwiriwe,
Twifuzaga ko bishoboka mwaduha number zuwo muhinzi kugirango atugire inama zuko natwe twakora uwo mushinga.
Murakoze

Jp David yanditse ku itariki ya: 4-03-2017  →  Musubize

Mwaramutse,

turifuza tel number z’uwo muhinzi w’indabo. Murakoze

Eva yanditse ku itariki ya: 30-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka