Gukurikirana ibiti byatewe ni byo bizatuma amashyamba adacika - Ambasaderi Claver Gatete

Nyuma y’umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo 2015, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambassaderi Claver Gatete, yasabye abaturage kwita ku biti byatewe babungabunga amashyamba.

Mu muganda wakozwe ku wa gatandatu tariki 28 hatewe ibiti 5600, ku buso bwa hegitari 3 n’igice mu Kagari ka Masaka ho mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi ndetse bamwe mu baturage bahabwa ingemwe zo gutera.

Amb. Gatete Claver na Mayor Rutsinga batera igiti.
Amb. Gatete Claver na Mayor Rutsinga batera igiti.

Ambassaderi Claver Gatete yasobanuriye abaturage akamaro k’ibiti n’amashyamba mu mibereho y’abantu, kuko ari byo bitanga umwuka wo guhumeka akaba ari na byo bikurura imvura.

Yagize ati “Niba duhinga tukorora, dukeneye imvura. Imvura rero izanwa n’amashyamba. Ni yo mpamvu muvuga ngo ibihe byarahindutse. Mukomeje gutema amashyamba byahinduka kurushaho. Ku rwego rw’igihugu turashaka amashyamba ku misozi yose.”

Amb. Gatete Claver yasobanuriye abaturage akamaro k'ibiti abasaba kubibungabunga.
Amb. Gatete Claver yasobanuriye abaturage akamaro k’ibiti abasaba kubibungabunga.

Mu gihe hari aho bijya bigaragara ko ibiti biterwa mu muganda bamwe mu baturage batabyitaho, abitabiriye uyu muganda bahamije ko bazi akamaro k’igiti, bakaba biteguye kubikorera kugira ngo bizakure neza.

Abaturage bakenera ibiti mu guteka, gukora ibikoresho byo mu nzu no mu kubaka, bityo bakavuga ko ari ngombwa ko bacika ku ngeso yo kuragira amatungo mu mashyamba ahubwo bakayitaho kugira ngo imisozi itaba ubutayu.

Bamwe mu bitabiriye umuganda.
Bamwe mu bitabiriye umuganda.

Nyiranzukobankunda Jeannette, umwe muri bo, ati “Tuzi neza ko ibiti bikenerwa cyane ni yo mpamvu, nka biriya duteye tugomba kujya tubikorera, tukabikonda, tukirinda ko hagira ababyonona”.

Ibiti byatewe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni n’igice, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, ashimira abaturage umusanzu batanze ku gihugu kuko igikorwa bakoze cyunganira ingengo y’imari y ‘igihugu.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka