Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba kugirirwa icyizere mu mirimo

Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko hari benshi muri bo bafite ubushobozi bwo gukora imirimo itandukanye ariko ntibagirirwe icyizere.

Byavugiwe mu biganiro by’icyumweru, byatangiye ku wa 19 Ugushyingo 2015, aho abatabona bakiriye abantu benshi, babasangiza ubuzima babamo cyane ko ari na bo babayoboraga mu mwitozo w’ibiganiro byo mu mwijima (Dialogue in Dark).

Dialogue in Dark ngo izahindura imyumvire ya benshi ku byo batekereza ku bafite ubumuga bwo kutabona.
Dialogue in Dark ngo izahindura imyumvire ya benshi ku byo batekereza ku bafite ubumuga bwo kutabona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR), Nsengiyumva Jean Damascène, avuga ko ibi biganiro bifite akamaro kanini.

Agira ati"Muri iki cyumba cy’umwijima abantu bayoborwa n’abafite ubumuga bwo kutabona bityo bakabona ubushobozi bafite kuko baba bakora ibyo undi na we yakora mu gihe hari urumuri. Bikazafasha guhindura imyumvire ku byo batekerezaga ku bafite ubu bumuga".

Yongeraho ko ibi bizakangurira abafata ibyemezo mu gutanga imirimo kumenya ko abafite ubu bumuga na bo hari icyo bashoboye, bityo ihezwa mu mitangire y’akazi ribe rwyavaho.

Barasaba ko ihezwa mu kazi rikorerwa abafite ubumuga bwo kutabona ryahagarara.
Barasaba ko ihezwa mu kazi rikorerwa abafite ubumuga bwo kutabona ryahagarara.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda bw’Abafite Ubumuga bwo Kutabona (RUB), Kanimba Donathile, avuga ko abize kaminuza batagera ku 100 kuko imyigire y’abafite ubumuga bwo kutabona yari yarasigaye inyuma cyane, ariko kandi na bo ngo si ko bafite akazi.

Kanimba atiAbize bafite imirimo turi hafi ya 20, tukaba dusaba abayobora ibigo byigisha abantu ishoramari no kwihangira imirimo kujya bibuka abafite ubumuga ndetse n’abafite ubwo kutabona by’umwihariko".

Kanimba Dinathile, Uyobara abafite ubumuga bwo kutabona, avuga ko na bo bashoboye.
Kanimba Dinathile, Uyobara abafite ubumuga bwo kutabona, avuga ko na bo bashoboye.

Akomeza avuga ko ibi bizafasha benshi muri bo batabashije kwiga kandi batagishoboye gusubira mu ishuri, bityo na bo babe babona icyo bakora kibinjiriza amafaranga kuko ngo ufite ubumuga bwo kutabona udafite akazi atandukanye n’utagafite ubona.

Mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha ubushobozi bw’abafite ubumuga bwo kutabona, bateganya gufungura ikigo mu ntangiriro za 2016, kizajya gikora ibintu bitandukanye birimo ibitaramo, uburiro n’ibiganiro ariko byose bikabera mu cyumba cy’umwijima.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muntu wagize amahirwe yo kugira amaso yombi abona neza, jya wibuka gushima Imana unasabira abataragize amahirwe nk’ayawe kugira ngo bashobora kugira ubuzima bwiza, ariko nawe ubigizemo uruhare.

Murakoze

Bido yanditse ku itariki ya: 30-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka