Batewe impungenge n’amazi y’imvura amanuka kuri Mont Kigali

Abaturage b’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge bahangayikishijwe n’amazi y’imvura amanukana ubukana kuri Mont Kigali akangiza ibikorwa byabo.

Abaturage bagaragaje iki kibazo mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi wabaye kuri uyu 28 Ugushyingo 2015, ubwo basiburaga umufurege w’umuhanda w’amabuye uva ahitwa “Café de Nyakabanda” werekeza ku Kabusunzu, ndetse bawukuramo icyondo cyari cyazanywe n’isuri.

Bitewe n'ibyondo byisukamo, uyu muhanda biragoye kumenya ko ari uw'amabuye.
Bitewe n’ibyondo byisukamo, uyu muhanda biragoye kumenya ko ari uw’amabuye.

Umukozi ushinzwe iterambere mu Kagari ka Munanira II, Nakanyange Florence, avuga ko isuri ari yo ibangiriza ibikorwa remezo.

Yagize ati “Imvura nyinshi iheruka kugwa yatumye amazi amanura ibitaka, imicanga n’amabuye irunda mu muhanda irawangiza ku buryo wari wuzuye icyondo".

Akomeza avuga ko hari gahunda yo kuzashyiraho abakozi bahoraho bo kwita kuri uwu muhanda mu rwego rwo kuwubungabunga kuko buri gihe iyo imvura iguye hari ibyo iwangizaho bitewe n’imiterere y’umurenge wabo.

Umwe mu baturage bitabiriye umuganda, yavuze ko ruhurura ziri mu kagali kabo ari zo zituma aya mazi amanukana ubukana kuko zidatunganyije. Izo ruhurura ngo zigenda zicukuka buhoro buhoro, bityo ibitaka bikaza bikuzura mu mufurege, bigasandara no mu muhanda ku buryo kuwunyuramo hataratunganywa bigorana.

Ikindi cyongerera umurindi aya mazi ngo ni uko imirwanasuri iciye mu ishyamba ryo kuri Mont Kigali yajyaga iyaca intege idaheruka gusiburwa bigatuma amazi amanuka nta rutangira, akangiza ibyo asanze mu nzira byose.

Aba baturage bakaba bifuza ko ubuyobozi bwabafasha izi ruhurura zigatunganywa zitarasenya inzu z’abantu kuko zigenda zitenguka uko imvura iguye. Bikaba kandi biri no mu rwego rwo kwirinda ko zakora ku buzima bw’abantu mu gihe umuvu waba utembana ubukana.

Abaturage barifuza ko ruhurura zitunganywa.
Abaturage barifuza ko ruhurura zitunganywa.

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda abaturage bahawe amakarita y’itora azakoreshwa mu matora ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016.

Kigali Today yashatse kuvugana n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabanda kuri iki kibazo ariko inshuro zose twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, ntibyadukundiye.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka