Minisitiri Nsengimana yasoje "Imparirwamihigo Sport Week" I Nyamagabe

Kuri uyu wa Gatandatu,mu karere ka Nyamagabe hasojwe icyumweru cyahriwe imikino,ibirori byahuriranye no gusoza ukwezi kw’imiyoborere myiza

Nyuma y’icyumweru kimwe mu karere ka Nyamagabe habera ibikorwa by’imikino itandukanye,kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 28/11/2015 ku kibuga cy’imikino cya Nyagisenyi habereye ibirori byo gusoza iyo mikino,aho hakinwe imikino ya nyuma ndetse hanatangwa ibihembo ku makipe yitwaye neza.

Minisitiri Nsengimana Philibert aha igikombe umurenge wa Gasaka muri Basketball
Minisitiri Nsengimana Philibert aha igikombe umurenge wa Gasaka muri Basketball

Ku i Saa ine n’igice za mu gitondo nibwo hatangiye isiganwa mu mukino w’amagare asanzwe,amasiganwa yahagurukiye mu murenge wa Kitabi,aza gusorezwa kuri Stade ya Nyagisenyi,aho Niyonsaba Emmanuel wo murenge wa Uwinkingi yahageze ari uwa mbere akoresheje iminota 55 n’amasegonda 55.

Abasiganwa ku magare berekeza i Nyagisenyi
Abasiganwa ku magare berekeza i Nyagisenyi
Niyonsaba Emmanuel wari wasize abandi
Niyonsaba Emmanuel wari wasize abandi
Niyonsaba yishimira intsinzi
Niyonsaba yishimira intsinzi

Mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga,yatangaje ko yishimiye uburyo urubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe rwitabira imikino n’imyidagaduro,ndetse anarushisshikariza gukomeza kwihangira imirmo yabafasha kwiteza imbere.

Minisitiri Nsengimana Jean Philibert yagize ati"Biragaragara ko urubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe rwitabira Siporo,ndetse bafite n’ubushake bwo gukora,hari byinshi twaganiriye ndetse dusanzwe tunaganira n’akarere ka Nyamagabe,harimo gukomeza gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo yabafasha kwiteza imbere"

Yakomeje agira ati "Biragagara ko ibikorwa remezo by’imikino n’imyidagagaduro bidahagije,ariko n’ibihari twabasabye kubibyuza umusaruro,bakamenya umukinnyi umwe ashobora gutunga abantu igihumbi"

Minisitiri Nsengimana Jean Philibert
Minisitiri Nsengimana Jean Philibert

Nyuma yo gusoza iyi mikino,umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Bwana Mugisha Philibert yatangaje ko bazakomeza guteza imbere imikino bahereye mu bakiri bato,atangaza ko usibye umukino w’umupira w’amaguru basanzwe bafite mo ikipe y’Amagaju,bamaze gutangiza ,ikipe yo mu mikino ngororamubiri,ndetse mu minsi ya vuba bizeye gutangiza ikipe y’umukino w’amagare

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yagize ati "Nyamagabe hari impano zitandukanye mu mikino,tugiye gushyir imbaraga no mu yindi mikino usibye n’umupira w’amaguru,ntituzahita dutangiza amakipe mu mikino yose icya rimwe,ariko nyuma y’ikipe y’imikino ngororamubiri,turateganya gushyiraho iy’umukino w’amagare,nyuma tuzakomeza gufasha n’indi mikino itandukanye kuzamuka"

Uko amakipe yatwaye ibikombe

Umupira w’Amaguru

Abagabo:Umurenge wa Uwinkingi
Abagore:Umurenge wa Uwinkingi

Basketball

Abagabo: Umurenge wa Gasaka

Volleyball

Abagabo: Umurenge wa Tare

Andi mafoto

Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe aha igikombe Kapiteni wa Uwinkingi mu bakobwa
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe aha igikombe Kapiteni wa Uwinkingi mu bakobwa
Minisitiri Nsengimana Philibert aha igikombe umurenge wa Gasaka muri Basketball
Minisitiri Nsengimana Philibert aha igikombe umurenge wa Gasaka muri Basketball
Umukobwa w'imyaka 13 witwaye neza mu gusiganwa ku maguru
Umukobwa w’imyaka 13 witwaye neza mu gusiganwa ku maguru
Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe Mugisha Philibert
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philibert
Abakobwa nabo bagaragaje ko bafite impano mu mupira w'amaguru
Abakobwa nabo bagaragaje ko bafite impano mu mupira w’amaguru
Uwinkingi yishimira intsinzi nyuma yo gutsinda umurenge wa Kibumbwe
Uwinkingi yishimira intsinzi nyuma yo gutsinda umurenge wa Kibumbwe
Ibi birori byari byanitabiriwe n'abagize inteko ishinga amategeko
Ibi birori byari byanitabiriwe n’abagize inteko ishinga amategeko
Abasiganwa ku maguru bazenguruka Stade ya Nyagisenyi
Abasiganwa ku maguru bazenguruka Stade ya Nyagisenyi
Hasozwaga icyumweru cyahariwe Imikino
Hasozwaga icyumweru cyahariwe Imikino
Uyu nawe akomoka mu murenge wa Uwinkingi
Uyu nawe akomoka mu murenge wa Uwinkingi
Yahise yerekana ko igare arizi bihagije
Yahise yerekana ko igare arizi bihagije

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka