Urwego ngishwanama rugiye kuvuganira uruganda rw’imyumbati rwa Kinazi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugira inama guverinoma rugiye gukora ubuvugizi ku bibazo bigaragara mu ruganda rutunganya imyambati rwa Kinazi.

Urwego ngishwanama rw’igihugu rumaze iminsi rusura ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi harebwa uko byifashe, kugira ngo rubone akanya ko kugira inama guverinoma, ibitagenda bikarushaho kunozwa.

Abagize urwego ngishwanama basuye uruganda rwa Kinazi, basobanurirwa imikorere yarwo.
Abagize urwego ngishwanama basuye uruganda rwa Kinazi, basobanurirwa imikorere yarwo.

Ubwo abagize uru rwego bageraga mu ruganda rwa Kinazi, tariki 26/11/2015, umuyobozi warwo, Runazi Robert, yabwiye uru rwego ko uruganda rugenda rwiyubaka ariko rukaba rufite imbogamizi zo kutabona umusaruro uhagije biturutse ku ndwara zikomeje kwibasira imyumbati.

Indi mbogamizi ni ukutagira imihanda myiza igera aho bakura imyumbati mu mirima y’abaturage.

Ambasageri Polisi Denis, umwe mu bagize uru rwego basuye uruganda, avuga ko uru ruganda rufitiye akamaro abaturage ku buryo bugaragara, bityo ko bagiye kwicara bakareba icyakorwa bakagira inama Leta.

Yagize ati “Rwose uru ruganda biragaragara ko rufitiye akamaro abaturage bahinga imyumbati, kandi rujyanye n’igihe tugezemo dukurikije uko badusobanuriye imikorere yarwo. Rero natwe tugiye kugira inama Guverinoma, hagire igikorwa kugira ngo izi mbaraga zashyizwe hano zibyazwe umusaruro”.

Ambasaderi Polisi Denis avuga ko bagiye gukorera ubuvugizi uruganda ry'imyumbati rwa Kinazi.
Ambasaderi Polisi Denis avuga ko bagiye gukorera ubuvugizi uruganda ry’imyumbati rwa Kinazi.

Uruganda rwa Kinazi rwatangiye imirimo yarwo mu mwaka wa 2012, rukaba rwaruzuye rutwaye akayabo ka miliyali 6 na miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuva rwatangira, rwaragiye ruhura n’ikibazo cyo kubona umusaruro uhagije rutunganya bitewe ahanini n’indwara yagiye yibasira imbuto y’imyumbati.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Muraho neza.imbuto y’imyumbati abaturage barayikeneye cyane.ndi ku Kamonyi ariko abaturage bararira kuko imbuto yararwaye.bakomeze batugereagereze

Kk yanditse ku itariki ya: 30-11-2015  →  Musubize

Kimwe mu bintu bikenewe byavana akarere k’amayaga mu bwigunge kandi bigafasha ishoramari ni ikorwa ry’umuhanda MUGINA-KINAZI-RUHANGO

Mugabo Innocent yanditse ku itariki ya: 29-11-2015  →  Musubize

Buriya biriya byabaye niko byagombaga kumera:
1. Ntabwo rwagombaga kujya KINAZI nyirizina kuko hari concurrence nyinshi; Ifu isanzwe n’ubu irakoreshwa cyane kandi ituruka muri RUHANGO
2.Ntibyari ngombwa uruganda rwa Miliyari 6; Hari kuvamo nibura inganda 3 ziri murugero zitarengeje nibura Miliyari 3; rumwe rukajya mu RUHANGO(inyigo MINAGRI yakoze mbere niho zashyiraga uruganda rw’imyumbati yakozwe na SOCIETE I2T Ivoirienne muri 1990), urundi mu BUGESERA, urundi GATSIBO. Aha habiri hanyuma haruta KINAZI kuko hari amasambu ahagije, hari imihanda kandi ubutaka bwaho burera kurusha KINAZI. Ikindi imyumbati ni nk’igisheke, hari amasaha runaka igomba ku mara imaze gukurwa kugirango ibyazwe umusaruro ushimishije. So, uruganda rumwe mu gihugu kandi ruhenze byabaye kutareba kure kw’abakoze inyigo.
3. UBUHINZI BUTAGIRA UBUSHAKASHATSI NTIBUBAHO.
Umwumbati ni igihingwa kigorana; imbuto zayo zisaza vuba; bityo gutangiza uruganda byavugaga guha imbaraga ishami rishinzwe ubushakashatsi kuri iki gihingwa muri RAB.Akaba ariko kazi kandi buri mwaka ingengo y’imari ikaba ihagije.Hakabaho gukorana n’ibindi bigo biri hirya no hino muri AFRIKA. UMUTI: Mukosore ibintu inzira zikigendwa kandi birashoboka. Umuti urashaririye ariko ni uko bimeze ni ukuwunywa. THANKS

G yanditse ku itariki ya: 29-11-2015  →  Musubize

Byaba byiza mukoreye n,abaturage b,aka karere kose bakadushakira imbuto y,imyumbati naho ubundi aho bucyera inzara n,ubukene biratumara mu gihugu.

Josias yanditse ku itariki ya: 29-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka